Goran ngo ntatewe ubwoba na Marine ikunze gutesha amakipe ibikombe

Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, aratangaza ko adatewe ubwoba na Marine FC benshi bavuga ko ikunze gutesha igikombe amakipe ahanganye na APR FC. Police ifite umukino na Marine kuwa gatandatu tariki 12/05/2012 i Rubavu.

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda irimo kwegera ku musozo, Police FC na APR FC zikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona, APR ikaba ari yo iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Police uretse ko Police FC isigaje gukina imukino myinshi kurusha APR FC.

Mu gihe Police FC yatsinda imikino ibiri muri itatu isigaranye yahita itwara igikombe. APR FC irifuza ko Police FC itsindwa, hanyuma bakaba bayitwara igikombe; nk’uko binatangazwa n’umutoza wayo Ernie Brandts.

Umwe mu mikino abakunzi ba APR FC biteze ko wabagirira akamaro, ni uzahuza Police FC na Marine kuri stade Umuganda kuri uyu wa gatandatu.

Marine FC ikunze kugora amakipe aba ahanganye na APR FC, ikaba yarabikoze ubwo APR yatwaraga igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma wayo muri 2007, igitwaye Atraco FC yari imaze iminsi iri ku mwanya wa mbere.

Icyo gihe, ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Atraco FC yari iri ku mwanya wa mbere, maze ihuye na Marine FC, Atraco igerageza kuyitsinda biranga, Marine irinda izamu ryayo kugeza ku munota wa nyuma, maze APR FC yari yabashije gutsinda Mukura ibitego 2 ku busa ihita itwara igikombe.

Kuba bivugwa ko Marine ikunze kugora amakipe ahanganye na APR FC, ngo nta mpungenge na ntoya biteye umutoza wa Police Goran Kopunovic kuko ngo ikipe ye yiteguye neza. Goran ushaka igikombe cya mbere mu ikipe ya Police, ubwo twamusangaga mu myitozo i Remera, yadutangarije ko azatsinda uwo mukino abasifuzi nibasifura neza.

Yagize ati “Kuvuga ko Marine ari murumuna wa APR FC, biravugwa ariko njywewe nta kibazo binteye kuko twebwe tuzakora akazi kacu. Ubu ikipe yanjye imeze neza, abakinnyi bafite ikinyabupfura bubahiriza ibyo tubasaba kandi nabo bazi neza ko dushaka igikombe ku buryo nabo bafite inyota yo gutsinda uwo mukino. Icy’ingenzi ni uko twebwe twiteguye neza kandi nta mukinnyi wacu ufite ikibazo na kimwe, ubwo rero abasifuzi nibakora akazi kabo neza, tuzatsinda nta kabuza”.

Ku ruhande rwa Marine, umutoza wayo Radjab Bizumuremyi we avuga ko ikipe ye nta myitozo idasanzwe irimo gukora ngo itsinde Police, gusa ngo hari abakinnyi bamaze iminsi batari ku rwego rwo hejuru arimo guhata imyitozo kugira ngo bazitware neza imbere ya Police, ariko ngo ntabwo akazi barimo gukora bagakorera APR FC nk’uko bivugwa hanze aha.

Kugeza ubu Marine FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 25, ikaba izakina ari nta gihunga ifite, kuko idashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri. Police FC iri ku mwanya wa kabiri yo irimo guhatanira igikombe cya shampiyona, ikaba isabwa gutsinda imikino ibiri muri itatu isigaranye, kugira ngo yizere gutwara icyo gikombe.

APR FC zihanganye yo iri ku mwanya wa mbere ikaba irusha Police FC amanota abiri, gusa yo izasoza imikino yayo kuri uyu wa gatandatu ubwo izaba yakiriye Nyanza FC kuri Stade Mumena kuri uyu wa gatandatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka