Gicumbi na Heroes zamanuwe, ikibazo cy’abanyamahanga nticyahabwa umwanya mu nteko rusange ya Ferwafa

Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hemejwe ko Gicumbi na Heroes zimanurwa, ikibazo cy’abanyamahanga nticyavugwaho

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bateraniye mu nama kuri uyu wa Gatandatu, aho bimwe mu byari byitezwe harimo kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, ndetse n’ikibazo cya Gicumbi Fc na Heroes.

Nyuma yo gusoza ibyari biri ku murongo w’ibyigwa bigera kuri 18, haje gukurikiraho bimwe mu bitekerezo byari byatanzwe n’abanyamuryango, aho ku kibazo cy’amakipe ya Heroes na Gicumbi yari yamanuwe mu cyiciro cya kabiri, hemejwe ko uwo mwanzuro ugumaho.

Kuri iki kibazo, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rtd Brig Gen Sakamana Jean Damascene, yasobanuye ko uko mwanzuro wari wafashwe na Komite nyobozi byari bikurikije amategeko, ndetse ko no mu mezi make ahari bigoye ko hakongerwa umubare w’amakioe akina icyiciro cya mbere.

Ku kibazo cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, aha Perezida wa Ferwafa yavuze ko bitari buze kuganirwaho, ndetse ntihagira n’umwanzuro n’umwe ufatwa, bityo hakazagumaho abanyamahanga batatu gusa ku mukino.

Mu bindi, Rurangirwa Aaron yasimbuye Gasingwa Michel uheruka kwegura ku mwanya w’ukiroye komisiyo y’abasifuzi, ndetse abanyamuryango banamenyeshwa ko ibiganiro hagati ya Ferwafa na Bralirwa ndetse na RBA bigeze kure, nk’abafatanyabikorwa muri shampiyona itaha.

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga mu nteko rusange ya Ferwafa
Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga mu nteko rusange ya Ferwafa
Perezida wa Ferwafa ayoboye inama
Perezida wa Ferwafa ayoboye inama
Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis
Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis
Abanyamuryango ba Fefwafa mu nteko rusange
Abanyamuryango ba Fefwafa mu nteko rusange
Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles
Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles
Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah, ni we wabajije ku kibazo cyo kongera umubare w'abanyamahanga
Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah, ni we wabajije ku kibazo cyo kongera umubare w’abanyamahanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko numva bemeje ibyo FERWAFA yari yateguye nta coments aba bayobozi b amakipe bari bagiye kujunjama cg kubijyanye n’ abanyamahana APR iba yarabirangije kubacira umurongo! ariko APR ni ikipe ya Leta ntiyari ikwiye guhangana n’andi makipe yo mu gihugu hagati yari ikwiy
e kujya ihangana n amakipe y ibihugu kuko yo ikoresha budget yagakoreshejwe m’ amavubi.

Makenga yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka