Gatera Moussa yagizwe umutoza mushya wa Espoir FC

Gatera Moussa wari umaze iminsi nta kipe afite, yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir iheruka gusezerera abatoza bayo bakuru ndetse na bamwe mu bakinnyi.

Ikipe ya Espoir Fc yo mu karere ka Rusizi ku munsi w’ejo ni bwo yemeje amakuru yavugaga ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Rukundo Jean de Dieu, ndetse na Said Abed Makasi wari umwungirije.

Gatera Moussa yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
Gatera Moussa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo iyi kipe ya Espoir Fc yamaze gusinyisha umutoza Gatera Moussa watoje Isonga Fc, aba umutoza wungirije muri Rayon Sports, akaba yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri y’imikino.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena umuyobozi w’iyi kipe Bwana Kamuzinzi Godfrey yavuze ko bishimiye gusinyisha uyu mutoza.

Yagize ati "Tumaze gusinyisha umutoza Gatera Moussa amasezerano y’imyaka ibiri, twishimiye ko tugiye gukorana nawe kandi tumwitezeho ibintu byinshi. Twifuzaga kumusinyisha amasezerano y’igihe kirekire kuko dushaka ko adufasha kuzamura abana no gukora ikipe y’igihe kirekire"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka