ESPOIR yasezereye abatoza bayo n’abakinnyi batatanze umusaruro

Ikipe ya Espoir Fc yo mu karere ka Rusizi, yamaze kumenyesha abatoza bayo babiri, ndetse n’abandi bakinnyi ivuga ko batatanze umusaruro muri uyu mwaka w’imikino

Nyuma y’aho ikipe ya Espoir igowe na shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka, aho iyi kipe yayisoje iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego 20, byatumye iyi kipe yisuzuma isezerera bamwe ivuga ko batatanze umusaruro bari bitezweho uyu mwaka.

Ikipe ya Espoir yasezereye abatoza na bamwe mu bakinnyi ivuga ko batatanze umusaruro
Ikipe ya Espoir yasezereye abatoza na bamwe mu bakinnyi ivuga ko batatanze umusaruro

Muri aba baszerewe, harimo umutoza mukuru Rukundo Jean de Dieu ndetse n’umutoza wari umwungirije Saidi Abed Makassi, aba bakaba baragiye bahagarikwa inshuro zitandukanye na bwo bashinjwa umusaruro muke.

Amakuru atugeraho kugeza ubu, ni uko umutoza Gatera Moussa wigeze no gutoza amakipe nk’Isonga, Gasogi akanungiriza muri Rayon Sports, yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Espoir Fc ko ari we ugomba kuyibera umutoza mukuru mu mwaka w’imikino 2020/2021.

Iyi kipe kandi yanasezereye bamwe mu bakinnyi harimo n’abari bamazemo iminsi barimo Mutombo Govin, Renzaho Hussein Yongo, Bonfils, Kayiranga Eric, Niyitanga Youssuf , Gatoto Serge, Amidou Abdallah, Uwineza Jean De Dieu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka