Gasogi United mu isura nshya igiye gutangira umwiherero (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United igiye kwiyongera ku yandi makipe yamaze gutangira umwiherero, aho iwujyanye mo intego nshya nyuma yo gusinyisha abakinnyi bashya barenga icumi

Mu gihe hamaze gusubukurwa ibikorwa hafi ya byose bya siporo, ndetse amakipe menshi akaba yaranatangiye umwiherero, ikipe yari itahiwe kugeza ni ikipe ya Gasogi United.

Iyi kipe biteganyijwe ko iza gupimisha abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abandi bakozi kuri uyu wa Gatatu tariki 14/10/2020, ikazahita inatangira umwiherero ndetse n’imyitozo kuri uyu wa Gatandatu, hagamijwe kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Gasogi yongeyemo abakinnyi barimo n'umunyezamu Mazimpaka Andre wavuye muri Rayon Sports
Gasogi yongeyemo abakinnyi barimo n’umunyezamu Mazimpaka Andre wavuye muri Rayon Sports

Iyi kipe yamaze gusinyisha abakinnyi barenga icumi iratangaza ko intego zayo uyu mwaka w’imikino harimo guhatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda, ndetse no kuba yazagaragara mu makipe azasohokera u Rwanda mu mwaka w’imikino utaha.

Babinyujije kandi ku rubuga rwayo rwa Twitter iyi kipe yagaragaje imyambaro mishya bazifashisha mu mwiherero, mu gihe batangaza ko bategereje indi myambaro mishya izifashishwa muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Iyi kipe iratangaza ko uyu mwaka w'imikino ifite intego nshya
Iyi kipe iratangaza ko uyu mwaka w’imikino ifite intego nshya
Iddy Museremu bahimbye Intare y'akanwa ni umwe mu bakinnyi bitezwe cyane muri uyu mwaka w'imikino
Iddy Museremu bahimbye Intare y’akanwa ni umwe mu bakinnyi bitezwe cyane muri uyu mwaka w’imikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka