Gasogi United itsinze Rayon Sports ku nshuro ya mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa bituma Rayon Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ndetse akaba ari nawo mukino rukumbi wari usigaye ku mikino isoza imikino ibaza aho ikipe ya Rayon sports yasabwaga gusa gutsinda uyu mukino ubundi igasoza imikino ibanza iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ni umukino wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka mu ikipe bijyanye n’abakinnyi bari basanzwe babanza mu kibuga.

Zimwe muri izo mpinduka ahanini zashingiye ku ibura ry’abakinnyi iyi kipe yagenderagaho barimo nka Kapiteni wabo, Samuel Ndizeye wavunitse urutugu mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC mu mpera z’icyumweru gishize ndetse na Mussa Esenu nawe uherutse kugira ikibazo cy’imvune.

Abo kandi bakaza biyongera kuri kuri myugariro Abdul Rwatubyaye na Rafael Osaluwe na bo bafite ibibazo by’imvune.

Nyuma y’izo mpinduka yari yakoze mu kibuga, yaje gukora n’izindi bitamuturutseho nyuma yo kongera kuvunikisha abakinnyi mu gice cya mbere barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe wagoganye na Maxwell Ndjoumekou rutahizamu wa Gasogi United bikamuviramo gusohoka mu kibuga ndetse akanajyanwa igitaraganya kwa mugaga maze agasimburwa na Hategekimana Bonheur.

Ku munota wa 33 w’igice cya mbere nyuma yo gukorerwaho ikosa na Bugingo Hakim, Onana Essomba Willy nawe yaje gusohoka mu kibuga acumbagira maze asimburwa na Paul Were, bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutakaza abakinnyi babiri bakomeye mu minota 35 y’igice cya mbere.

Onana watangiye yitwara neza yaje kuvunika ava mu kibuga

Umunyezamu Hakizimana Adolphe yakomeretse ku mutwe, ava mu kibuga ahaita ajyanwa mu bitaro

Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Paul Were, yagerageje kugenzura umukino cyane mu gice cy’imbere aho yabonanaga neza na Rudasingwa Prince ariko kuboneza mu izamu rya Cuzuzo Aime Gael bikomeza kuba ingorabahizi.

Habura iminota ibiri gusa ngo igice cya mbere kirangire, ikipe ya Gasogi United yafunguye amazamu ku mupira wahinduriwe Malipangou Theodore Christian imbere y’izamu maze nawe atazuyaje awohereza mu rushundura maze igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Gasogi United ku busa bwa Rayon Sports.

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka aho Ndekwe Félix yasimbuwe na Moussa Camara mu kurushaho kongerera imbaraga ubusatirizi ariko kubona igitego bikomeza kwanga.

Gasogi United nayo yagiye ikora impinduka nkaho yakuye mu kibuga umukukinnyi Ishimwe kevin agasimbura na Mugabe Robert naho Hamiss Hakim we agasimbura Ngono Guy.

N’ubwo izo mpinduka zose zagiye ziba ku mpande zombi ariko ntacyo byahinduye ku gitego cya Gasogi United kuko umukino warangiye ari igitego kimwe cya Gasogi United.

Kuva ikipe ya Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru, ni ubwa mbere itsinze ikipe ya Rayon Sports ndetse ni n’ubwambere ikipe ya Gasogi United isoje imikino ibanza iri mu makipe ane ya mbere.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports, ikipe ya Gasogi United yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 28 inganya na Rayon Sports ariko ikaba izigamye ibitego 7 naho Rayon Sports yo ikaba izigamye ibitego 6 gusa.

Abafana

Andi mafoto

Abakinnyi babanje mu kibuga

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka