Gasogi United igiye mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu gusa ishinzwe

Ikipe ya Gasogi United ibonye itike yo kujya mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Sorwathe mu mikino ibiri ya 1/2

Ikipe ya Gasogi United imaze gukatisha itike yo gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere 2019/2020, nyuma yo gusezerera Sorwathe Fc y’i Kinihira.

Gasogi United ibigezeho nyuma yo gutsinda Sorwathe mu mukino ubanza igitego 1-0 i Kinihira, ndetse no mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo banganya igitego 1-1.

Gasogi igiye mu cyiciro cya mbere
Gasogi igiye mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Gasogi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ijya mu cyiciro cya kabiri iguze izina rya Unity Fc, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa Ferwafa.

Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, yaje gutora ku bwiganze ko Gasogi United iba umunyamuryango wa 53 wemewe wa FERWAFA.

Gasogi United igiye mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumara imyaka ibiri mu cyiciro cya kabiri, aho umwaka ushize yari yasezerewe n’Intare muri 1/4.

Undi mukino, imbere y’abafana amagana ba Etoile de l’est, iyi kipe ntibashije kuzamuka

Ikipe ya Etoile de l’Est yifuzaga gukabya inzozi zo gukina icyiciro cya mbere, ntibashije kwikura imbere ya Heroes yari yanayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yaje gutsinda ibitego 3-1 bitayihaye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ni agahinda ku bafana Etoile de l'est bagumye mu cyiciro cya kabiri
Ni agahinda ku bafana Etoile de l’est bagumye mu cyiciro cya kabiri

Reba Video hano KNC yikoma abasifuzi ku mukino wazamuye Gasogi United mu cyiciro cya mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gasogi yajenez

Nsengiyumva vedaste yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

gasogi izaduhagararire neza mucyambere ntibibe ibyo kujya gusuhuza amakipe ngo yigarukire tuyirinyuma courage

nshimiyimana abouba yanditse ku itariki ya: 30-07-2019  →  Musubize

KNC Ni umuntu nkunda cyane kandi nfata nkumugabo w’ikitegererezo
ntacika intege mu buzima kandi ahorana ikizere ,,,,,,,,none urebe uburyo umurava we ndetse no kudacika intege bitumye ageza ikipe ye kure

TUYISENGE Janvier yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize

Umugoroba mwiza kuri mwese mukunda mukunda Kigali today. Tuishimiye kuzamuka kwa Gasogi iki nikigaragazayuko iyo équipe ifite président ushoboye byose bigenda neza. Nabandi bigireroho uburyo président abana n’abanyamuryango be bikabyara insinzi

Emmanuel Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Ni ishema kubatuye GASOGI twese kdi intsinzi ni iyacu kbsa! Kuba ikipe yanjye izamutse biranejeje cyane!

Emmy yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka