Gakenke: Bifashishije siporo mu kwibutsa abaturage kwimakaza umuco w’Imihigo

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke, barakangurirwa kugira intego yo kwimakaza umuco w’Imihigo mu muryango, abawugize bagatahiriza umugozi umwe mu bituma babasha kuyesa, kuko aribwo iterambere ryawo rizarushaho gushinga imizi.

Amarushanwa mu mikino itandukanye mu Karere ka Gakenke ageze ku rwego rw'Imirenge
Amarushanwa mu mikino itandukanye mu Karere ka Gakenke ageze ku rwego rw’Imirenge

Ubu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thélèse, yabugarutseho ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, mu gikorwa cy’amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’, akomeje kubera muri ako Karere.

Ni amarushanwa yitabirwa mu mikino inyuranye, harimo Umupira w’Amaguru (Football), Volleyball, Basketball, imikino ngororamubiri (Atletisme), Sitball n’umukino wo gusiganwa ku magare.

Yitabiriwe n’urubyiruko mu byiciro by’abakobwa n’abahungu, akaba ageze ku rwego rw’Imirenge igize aka Karere ka Gakenke.

Amakipe yari ahanganye bikomeye
Amakipe yari ahanganye bikomeye

Ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rusasa, ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Rusasa yatsinze penaliti 4 kuri 2 z’iy’abakobwa b’Umurenge wa Muzo, nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Naho mu bahungu, mu mukino w’umupira w’amaguru, ikipe y’Umurenge wa Rusasa yatsinze 3-0 iy’Abahungu y’Umurenge wa Muzo.

Ahereye ku nsanganyamatsiko igira iti "Twitabire imikino twimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere Umuco wo guhiga no kurushanwa", Vice Mayor Uwamahoro yibukije abagize imiryango, ko kubakira ku muco wo guhiga, bigira uruhare runini mu iterambere ry’umuryago.

Yagize ati "Ni ngombwa ko umugore n’umugabo we, bajya bicara hamwe mu muryango, bagahiga ibyo bagomba kwigezaho, mu byerekezo byose, yaba mu bizamura ubukungu bw’urugo n’ibituma ubuzima bw’abarugize burushaho kuba bwiza".

Abayobozi basuhuza abakinnyi
Abayobozi basuhuza abakinnyi

Ati "Aha ni naho duhera dushishikariza buri muryango kugira ikayi y’urugo, bandikamo imihigo y’urugo, kuko binabafasha kwibukiranya no kwisuzuma, bakamenya urwego bagezeho bayesa, kumenya ahari intege nke, kugira ngo binabatere umuhate w’aho bashyira imbaraga mu kuyesa, bityo n’iterambere ry’umuryango rikihuta".

Umuco wo guhiga, Uwamahoro asanga n’urubyiruko rukwiye kuwugira ihame mu by’ibanze rugenderaho mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo birufashe kugena ahazaza.

Bamwe muri urwo rubyiruko barimo n’abemeza ko mu mihigo biyemeje kugeraho harimo kwiga bashishikajwe no gutsinda amasomo, kwitwararika birinda ingeso mbi, kugira ngo babyubakireho bategura igihe kiri imbere.

Mbonigaba Isdore agira ati "Ababyeyi banjye baba bavunitse banshakira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho ngo nige nta kintu kimbangamiye. Nkeka ko uwo aba ari umwe mu mihigo baba barahigiye kugeraho, ikaza yiyongera no ku mihigo nanjye niyemeje kwibandaho nko gutsinda bishimishije, bijyana no kwirinda ingeso mbi nk’ubujura, ibiyobyabwenge n’izindi zugarije urubyiruko. Ibi nsanga biri mu bizamfasha kwita ku hazaza hanjye, no kuhategura neza, kugira ngo nzavemo umugabo Igihugu gikeneye".

Wanabaye umwanya wo kwibutsa abagize imiryango kugira umuco wo guhiga
Wanabaye umwanya wo kwibutsa abagize imiryango kugira umuco wo guhiga

Muri aya marushanwa wanabaye umwanya wo gukangurira abaturage kwimakaza isuku n’isukura, kurwanya ihohoterwa mu miryango, kwirinda ibiyobyabwenge, amakimbirane n’ibindi byaha.

Mu 2006 nibwo mu Rwanda hatangiye aya marushanwa yitwaga ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, yashyizweho hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Mu myaka ine yakurikiyeho akorwa, muri 2010 yahinduriwe inyito, aba ‘Umurenge Kagame Cup’ mu rwego rwo gushyigikira imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, no kugaragaza uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere Siporo.

Mu Karere ka Gakenke, amakipe yahize andi mu majonjora yo ku rwego rw’Utugari twose tugize aka Karere, ni yo akomeje guhiganwa ku rwego rw’Imirenge. Icyo cyiciro nigisoza, ayo marushanwa akazakomeza ku rwego rw’Akarere, Intara n’Umujyi wa Kigali, asozwe ku rwego rw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka