Gahunda y’imikino ya gicuti mu mpera z’iki cyumweru

Amakipe atandukanye y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda akomeje kwitegura Shampiona, aho mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe imikino izwi igera kuri itanu ya gicuti

Mu gihe habura gusa ibyumweru bibiri ngo Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangire, amakipe amwe n’amawe akomeje imyiteguro, aho kuri Stade Umuganda, Stade Huye na Stade ya Kigali i Nyamirambo hategerejwe imikino itanu yamaze kwemezwa.

APR Fc yo irerekeza i Rubavu
APR Fc yo irerekeza i Rubavu
Rayon Sports nayo yerekeze i Huye
Rayon Sports nayo yerekeze i Huye

Ku wa Gatanu taliki ya 30 Nzeli 2016

Stade HUYE : AMAGAJU FC VS RAYON SPORTS FC

Ku wa Gatandatu taliki ya 01 Ukwakira 2016

Stade Umuganda (Rubavu): ETINCELLES VS APR FC
Stade ya Kigali (Nyamirambo) : AS KIGALI VS POLICE

Ku Cyumweru Taliki ya 02 Ukwakira 2016

Stade HUYE : MUKURA VS VS RAYON
Stade Umuganda (Rubavu) : APR FC VS IBANDA Sport(BUKAVU)

Ikipe ya Ibanda Sport ubwo iheruka mu Rwanda yari yaje muri iyo Taxi
Ikipe ya Ibanda Sport ubwo iheruka mu Rwanda yari yaje muri iyo Taxi

Ikipe ya Ibanda Sport igiye guhura na APR Fc, yaherukaga mu Rwanda aho yari yaje gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports taliki ya 13/09/2015, umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

REO spol umukino izakina w1 izatsindwa . N.B Ariko A P R fc izayitsinda yose niyompa amahirwe murakoze

Ayirwanda zabbi yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka