Ferwafa yisubiye ku mwanzuro yari yafatiye Rwamagana City

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryisubiyeho ritangaza ko ikipe ya Rwamagana City ari yo izakomeza muri 1/2 igahura na Interforce

Nyuma y’umwanzuro wari wafashwe na FERWAFA wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana, aho byavugwaga ko iyi kipe yari yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu, ubu Ferwafa yaje kwisubiraho kuri uwo mwanzuro.

Rwamagana City ni yo izakina 1/2
Rwamagana City ni yo izakina 1/2

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Rwamagana City ijuririye uwo mwanzuro ikagaragaza ko uwo mukinnyi nta makarita atatu y’umuhondo yigeze ahabwa.

Ubutumwa FERWAFA yanyujije kuri Twitter

Komisiyo ishinzwe amarushanwa yateranye isuzuma ubusabe bwa Rwamagana City FC ku kibazo kirebana n’umukinnyi MBANZA Joshua.

Ikemezo cya nyuma cya Komisiyo RWAMAGANA City niyo izakina na Interforce mu mikino ya 1/2.

Ibimenyetso byagaragajwe bigaragaza ko umukinnyi atabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wo ku wa 22/05/2022 wahuje NYAGATARE FC na RWAMAGANA CITY FC.

Igihe umukino uzabera ndetse na Sitade turabitangaza mu gihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IBYO BINTU NI SAWA

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 18-06-2022  →  Musubize

RWAMAGANA CITY BARI BAYIBYE IGOMBA KUZAMUKA KANDI IGA CONVEKA

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 18-06-2022  →  Musubize

Akavuyo nk’aka muri FERWAFA niko gatuma umupira udatera imbere mu Rwanda. Kugeza n’aho batamenya abakinnyi bafite amakarita y’umuhondo n’atukura? Reports z’abasifuzi zibereyeho iki?!

Fidele yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Akavuyo nk’aka muri FERWAFA niko gatuma umupira udatera imbere mu Rwanda. Kugeza n’aho batamenya abakinnyi bafite amakarita y’umuhondo n’atukura? Reports z’abasifuzi zibereyeho iki?!

Fidele yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka