FERWAFA yavuze aho ibyo kwakirira kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye bigeze

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ibisubizo by’ibanze ryahawe ku kwemerwa kwakira imikino kwa Sitade mpuzamahanga ya Huye bitanga ikizere cyo kuba yakwakira umukino w’Amavubi na Benin.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry yavuze ko kugeza ubu bafite igisubizo cyiza n’ubwo batarabona icyuzuye kubera ko hari ibindi basabwe nabyo batanze.

"Baradusubije, kugeza uyu munsi dufite igisubizo cyiza nubwo tutarabona icyuzuye. Hari ibindi twasabwe rero bigendanye n’amacumbi n’ibindi bisabwa ngo umukino ube, harimo aho amakipe aturuka agera aho azakinira, agenda intera ingana iki agera kuri sitade n’aho azacumbika, ndetse n’urwego rw’amacumbi rero twamaze kubyohereza ni byo dutegereje."

FERWAFA itegereje igisubizo cya nyuma kirebana na Stade Huye
FERWAFA itegereje igisubizo cya nyuma kirebana na Stade Huye

Nubwo hari ibisigaye kwemezwa ariko Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA atanga icyizere ko igisubizo babonye ku byerekeye ikibuga cyo gitanga icyizere.

Ati "Ibigendanye n’ikibuga na sitade mu byukuri iby’ibanze twatanze twabonye ibimenyetso ko byakiriwe, ubwo kuba batwaka ibindi bikurikiraho nuko bavuga bati niba aha tunyuzwe ahandi ho muteye gute?, niba sitade muzayikiniramo abazayikiniramo bazarara he,ese abasifuzi bazarara he bazahagera gute, hari imihanda ihabageza.......!"

Iyi sitade mpuzamahanga ya Huye yakiriye imikino yo gushaka itike ya CHAN, AS Kigali na APR FC ziyikiniraho imikino Nyafurika ndetse n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 23, kuri buri mukino yasabirwaga uburenganzira bwo kuba yakwakira abafana mbere y’amasaha 24 kuko ubwo gukinirwaho bwo bwabaga buhari nk’uko Henry Muhire yabitangaje

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakira Benin tariki 26 Werurwe 2023 ku munsi wa kane w’amajonjora y’Igikombe cya Afurika 2023 ariko kizakinwa muri Mutarama 2024 muri Cote d’Ivoire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka