FERWAFA yashyizeho akanama ko gukirikirana ikibazo cy’umukino wa Police n’Isonga utarabaye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyiraho akanama gashinzwe gukurikirana ikibazo cyatejwe n’umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe y’Isonga FC n’iya Police FC ariko ntube impande zombi ntizibivugeho rumwe.

Umuyobozi wa FERWAFA, Celestin Ntagungira ‘Abega’ yatangaje ko hari abantu bahaye inshingano zo gukirikirana icyo kibazo, ariko ntiyigera atangaza abo aribo n’umubare wabo.

Umukino wa Police n’Isonga wagombaga gukinwa ku wa Gatatu tariki ya 25/04/2012, ariko ikipe ya Police kimwe n’abasifuzi ubwo bageraga ku kibuga, isaha yo gutangira umukino igera Isonga itaragera ku kibuga bituma Police FC yitahira.

Amategeko agenga shampiyona avuga ko iyo ikipe runaka itagaragaye ku kibiga isaha yo gutangira umukino ikagera ikipe itaraza iterwa mpaga.

Ibyo ariko siko byagenze ku wa Gatatau, kuko kugeza ubu Isonga FC ntiyatewe mpaga, uretse ko Police FC yo ivuga ko byarangiye itazakina uwo mukino kuko yo yakoze ibyo yasabwaga, igahamya ko Isonga igomba guterwa mpaga.

Impamvu nyamukuru yatumye Isonga ititabira uwo mukino, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo Augustin Munyandamutsa, ni uko abakinnyi b’iyo kipe bari barakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yagiye muri Namibia.

Avuga ko abakinnyi be bagarutse batinze kandi bananiwe ku buryo batakina umukino wa ku wa Gatatu.

Ikipe y’ifigugu y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye umukino na Namibia ku wa Gatandatu tariki 21/04/2012, abakinnyi bagaruka ku wa mbere tariki ya 23 mu gihe umukino w’Isonga na Police wagombaga gukinwa ku wa Gatatu tariki 25/04.

Munyandamutsa avuga ko mbere y’uko atanga abakinnyi ngo bajye mu ikipe y’igihugu, abinyujije mu ibaruwa yabanje kumenyesha FERWAFA ko Isonga itazakina umukino wa ku wa Gatatu kuko abakinnyi bazaba bananiwe, ariko FERWAFA itinda kumusubiza ku buryo abakinnyi bagiye Namibia nta gisubizo arabona.

Ubwo ikipe yagarukaga mu Rwanda, Isonga yamenyeshejwe ko igomba gukina uwo mukino, bitangira kuba ikibazo, kuko Isonga yo yavugaga ko idashobora kuwukina, ari nako byaje kugenda.

Kugeza ubu hetegerejwe umwanzuro uzava mu bushakashatsi burimo gukorwa n’akanama kashyizeho na FERWAFA, kagomba kwemeza aho ikibazo kiri hakamenyekana nyir’amakosa n’ikigomba gukurikiraho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nasabaga ferwafa gukura urujijo mu ba nyarwanda ku mpamvu nyayo yatumye match ya police na isonga itaba?ni nde wishe amategeko hagati yayo makipe yombi na ferwafa?

Uwamungu jean-Marie yanditse ku itariki ya: 29-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka