FERWAFA yanze ko umukino wa Simba na Kiyovu wigizwa inyuma

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahakaniye irya Tanzania (TFF) ko umukino wo kwishyura ugomba kuzahuza Simba na Kiyovu Sport muri Confederation Cup wakigizwa inyuma.

Umunyamabanga mukuru wa TFF, Angetile Osiah, yari yandikiye FERWAFA asabako uwo mukino wakwigizwa inyuma kubera ko ngo ngo tariki 03/03/2012 umunsi Simba na Kiyovu zari kuzakinira, abakinnyi ba Simba bazaba bananiwe.

Kunanirwa kw’abo bakinnyi ngo bizaturuka ku mukino bazaba bakiniye ikipe y’igihugu ya Tanzania tariki 29/02/2012 mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2013.

Ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Nigeria tariki 29/02/2012, Tanzania na yo izakina na Mozambique.

Ubuyobozi bwa TFF bwifuzaga ko umukino wa confederation cup uzahuza Simba na Kiyovu tariki 3 Werurwe washyirwa tariki 10 Werurwe kuko ngo bigoye ko bakina na Kiyovu nyuma y’iminsi itatu gusa bavuye mu ikipe y’igihugu.

Ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA yadutangarije ko nyuma yo kubona iyo baruwa isaba ko uwo mukino ugomba kuzabera i Dares Salaam wakigizwa inyuma, FERWAFA yahise yandikira TFF ibahakanira kuko ngo bibatunguye baramaze gufata gahunda kandi ngo ntibashobora kuyihindura kuko ngo byanica gahunda ya shampiyona.

Nubwo TFF yari yanandikiye ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF babamenyesha ko bandikiye u Rwanda, CAF ntacyo yabihinduraho kuko itegeko rya CAF rivuga ko umukino ushobora kwimurwa mu gihe impande zombi zamaze kumvikana, kandi FERWAFA yo yamaze gutera TFF utwatsi.

Umukino ubanza Kiyovu Sport izakira Simba i Kigali tariki 17 Gashyantare naho uwo kwishyura mu gihe cyose utarimurwa, ukazakinwa tariki ya 3 Werurwe 2012 i Dares Salaam muri Tanzania.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka