Ferwafa yahakanye amakuru ya CAF ku isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryanyomoje amakuru yatangajwe na CAF avuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 15/04/2021.

Ku munsi w’ejo tariki 22/03/2021 ku rubuga rw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru “CAF” hatangajwe inkuru ivuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izasubukurwa tariki 15/04/2021.

Iyi nkuru kandi yavugaga ko amakuru bahawe n’umuvugizi wa Ferwafa Jules Karangwa ari uko shampiyona izakinwa mu matsinda, aho amakipe azaba agabanyije mu matsinda ane, maze amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma akazasohokera mu Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Nyuma yo kubona iyi nkuru, Umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa, yahise ahakana ayo makuru abinyujije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko nta muntu n’umwe wo muri CAF bigeze bavugana

Yagize ati “Namaganye cyane ibyatangajwe na CAF muri iyi nkuru yayo kuko nta muntu wo mu bashinzwe itangazamakuru ryayo twavuganye ku byerekeye isubukurwa rya shampiyona. Ni gute nakwemeza amatariki yo gusubukura shampiyona mu gihe guverinoma itaraduha uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa by’umupira w’amaguru?”

“Kugeza ubu, twasabye uruhushya rwo gusubukura ibikorwa hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri, kandi ubwo busabe buzasuzumwa na Minisiteri ya Siporo n’iy’Ubuzima mbere yo guha FERWAFA uruhushya. Reka dutegerezeuruhushya.”

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kugeza ubu ntiriratangaza igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurirwa, gusa mu itangazamakuru Ferwafa ikaba yaratangaje ko hari gushaka ubundi buryo shampiyona yakinwa kugira ngo izasozwe kare

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka