FERWAFA ntiramenyeshwa niba ikibuga Amavubi na Nigeria bizakiniraho cyahinduwe

Nigeria, igihugu kiri kurangwamo amakimbirane aganisha ku ntambara, kugeza ubu ntiremeza niba ikibuga kizaberaho umukino wo kwishyura ikipe y’igihugu “Amavubi” izakinamo n’iya “Nigeria Super Eagles” tariki 14/06/2012 cyahinduwe, nk’uko bisanzwe bigenda ahandi.

Umutekano mucye mu bihugu bya Afrika uri gutuma imikino izakinirwa mu bindi bihugu bituranye.

Ibitero by’umutwe utavuga rumwe na Leta ya Nigeria, Boko Haram, iturika ry’ibisasu n’ubwiyahuzi ni byo biri kugaruka mu bitangazamakuru muri Nigeria, mu gihe habura ibymwe bine gusa ngo uwo mukino ube nyuma yo kunganyiriza Kigali ubusa ku busa.

Michel Gasingwa, Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), atangaza ko na bo babyumva mu bitangazamakuru ko ikibuga cyahinduwe.
Ati: “Dutegereje ko batwandikira bakabitumenyesha ari ko natwe twabandikiye tubibutsa”.

Inkuru yo mu kinyamakuru The Guardian, ivuga ko uyu mukino uzakinirwa mu mujyii wa Benin mu majyepfo ya Nigeria, kuri Stade ya Samuel Ogbemudia.

Iki kinyamakuru kivuga ko Stade y’igihugu i Abuja ifite icyibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kandi ko mu kwezi kwa Gatandatu bishobora kuba bitarakemuka.

Ubusanzwe gusaba guhundurirwa ikibuga bikorwa nibura mbere y’ukwezi umukino uzaberaho bikamenyeshwa, Gasingwa ati: “Turi kubandikira tubabwira impungenge z’umutekano mucye bityo babe bahindura ikibuga tumenye aho tuzakinira hakiri kare”.

Samuel Ogbemudia Stadium ivugwa kwakira umukino w’Amavubi, mu kwezi kwa Kabiri 2009 yahagaritswe kutakira imikino mpuzamahanga ariko iza kongera gukomorerwa na FIFA. Nigeria iheruka kuhakinira tariki 12/11/2011 umukino wa gicuti na Botswana.

Imikino imwe yamaze kwimurwa, aho umukino uzahuza Mali na Algeria uzakinirwa muri Burkinafaso tariki 0 9/06/2012.

Umukino ubanza wahuje Amavubi na Nigeria wahinduriwe ikibuga ushyirwa kuri stade ya Kigali.

Musa Amadu, umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria, yavuze ko babwiwe ko ikibuga cyahindutse kuko stade Amahoro yari iri kuvugururwa.

Thierry Kayishema Titty

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka