FERWAFA igiye kongera agahimbazamusyi k’abasifuzi

Inteko rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateranye ku wa 21 Mutarama 2023, yemeje ingengo y’imari y’asaga Miliyari 8Frw izakoresha mu 2023, irimo azongerwa mu duhimbazamusyi duhabwa abasifuzi.

Nizeyimana Olivier, Perezida wa FERWAFA
Nizeyimana Olivier, Perezida wa FERWAFA

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yavuze ko aya mafaranga angana na miliyari umunani zirenga azashorwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo no kongera uduhimbazamusyi duhabwa abasifuzi, bikazatuma bakora akazi kabo neza .

Ati “Mu ngengo y’imari ivuguruye twazanyemo ibintu bishya, mujya mwumva bavuga ko abasifuzi ntacyo babona bikaba byaba impamvu yatuma bakora amanyanga cyangwa bashukwa nk’uko ahenshi babivuga, bagahora badusaba kureba kuri ako gahimbazamusyi babona, n’abanyamuryango barabitubwira. Abashinzwe abasifuzi nabo ubwabo nibabyumva (ko hari icyiyongeye) hari uzikubita agashyi akagerageza gukora akazi neza kurusha uko yabikoraga.”

Nizeyimana kandi yakomeje avuga ko iyi ngengo y’imari izanibanda mu bindi bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere umupira w’abagore, ndetse no kuwuteza imbere bihereye mu bakiri bato.

Ati “Ikindi ni ikijyanye n’umupira w’abari n’abategarugori, urebye mu ngengo y’imari wasanga na wo waritaweho kurenza uko byari bimeze, ndetse n’ibijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abakiri bato, ibyo byose twabyitayeho.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuba imyanzuro itandukanye yafatiwe mu nteko rusange, bibaha uburenganzira bwo guhita bishyirwa mu bikorwa.

Ingengo y’imari ivuguruye FERWAFA izakoreshwa mu 2023 muri rusange, ingana na miliyari 8,140,773,629Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka