Ferwafa, amakipe n’abandi basportifs bifatanyije na Gasogi yapfushije ‘Team Manager’

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rw’uwari Team Manager wa Gasogi wapfuye azize impanuka kuri uyu wa Gatatu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29/07/2020 ni bwo humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwari Team Manager w’ikipe ya Gasogi United, wazize impanuka ya Moto.

Niyibigira Patrick yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu
Niyibigira Patrick yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu

Amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’amatsinda y’abafana bari mu bifatanyije n’ikipe ya Gasogi United ndetse n’umuryango wa Nyakwigendera Niyibigira Patrick wahitanywe n’impanuka ku munsi w’ejo.

Niyibigira Patrick wabaye Team Manager wa gasogi United kuva ikiri mu cyiciro cya kabiri, yanabaye umusifuzi w’umupira w’amaguru aho yanasifuraga mu cyiciro cya mbere, akaba yari asanzwe ari n’umutoza mu mikino ngororamubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igendere musore.Twese tuge duhora twiteguye urupfu.Aho agiye mu gitaka tuzamusangayo.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana neza ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuri gushingiye ku ijambo ry’Imana.

sakindi emmy yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Patrick agiye yari agikenewe rwose.
Gusa, Imana imwakire mu bayo!

Nkuranyabahizi Anastase yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka