Felicien Kabanda yatumiwe gusifura CAN 2012 ariko BNR akorera ntibyemera

Umusifuzi w’umunyarwanda, Felicien Kabanda, yatoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kugirango azasifure imikino y’igikombe cy’Afurika ariko Banki nkuru y’igihugu (BNR) akorera ntibimwemerera.

Bitewe n’ubumenyi n’inararibonye amaze kugira mu gusifura umupira w’amaguru, Kabanda yagiriwe icyizere na CAF kugirango azasifure imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki ya 21 Mutarama kugeza 12 Gashyantare umwaka utaha.

Kabanda avuga ko abamukoreshabe muri BNR badashaka ko ajya gusifura iyo mikino kuko bamukeneye ku kazi. Nyuma yo kubona ko kujya guhagararira u Rwanda nk’umusifuzi muri iyi mikino ya CAN bitarimo kumworohera, Kabanda yabimenyesheje Minisiteri ya Siporo kugirango imuvuganire ariko ubwo Minisiteri yasabaga BNR kumva impamvu za Kabanda ntacyo byatanze.

Kabanda akubutse muri Maroc no mu Misiri gusifura imikino y’igikombe cy’abatarengeje imyaka 23. Ngo ubwo yajyaga gusifura muri Maroc na Misiri, yagiye nabwo batabishaka kuko bari bamwimye uruhushya. Agarutse bamusabye kandika ibaruwa itanga ibisobanuro kugeza ubu akaba ataramenya umwanzuro bamufatiye.

Nubwo ariko BNR ikomeje kunangira guha rushushya Kabanda ngo ajye gusifura CAN, ntiramusubiza ku bisobanuro yatanze. Kabanda yatubwiye ko yafashe icyemezo cyo kuzajya gusifura iyo mikono, akaba agomba guhaguruka mu Rwanda tariki 19/12/2011.

Uretse kuba yarabaye umusifuzi mwiza mu Rwanda, Felicien Kabanda yanasifuye mu marushanwa akomeye harimo igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakuru ariko bakina mu mashampiyona yo mu gihugu imbere (CHAN), ndetse n’igikombe cya Afurika cy’abasirikare cyabereye muri Cameroun.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka