Etincelles yarekuye Mutebi Rashid ahita asinyira Musanze FC

Umukinnyi Mutebi Rachid wari umaze iminsi asaba ikipe ya Etincelles kumurekure, yamaze kumuha urupapuro rumurekura kugira ngo yerekeze muri Musanze FC

Rutahizamu Mutebi Rashid wari umaze umwaka akinira ikipe ya Etincelles, yamaze kwemererwa kuva muri iyi kipe nyuma y’iminsi yari amaze yandikira iyi kipe ayisaba kuba yamurekura, aho yavugaga ko iyi kipe itigeze imuhera umushahara ku gihe.

Mutebi Rashid yahise yerekeza muri Musanze FC
Mutebi Rashid yahise yerekeza muri Musanze FC

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi kipe yaje kwemerera Mutebi Rashid kuba yakwerekeza mu ikipe Musanze FC, nk’uko urupapuro rumurekura (release letter) rubigaragaza, akaba yahise asinyira iyi kipe yari imaze iminsi nayo imwifuza.

Mutebi Rashid wasoje shampiyona afite ibitego 10 akaba yari ari no ku mwanya wa 10 mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka, yakiniye amakipe arimo Gicumbi, aza kumenyekana cyane no mu ikipe ya Mukura VS.

Aje kandi yiyongera ku bakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha mu minsi ishize barimo Ndizeye Innocent uzwi ku izina rya ‛Kigeme wavuye muri Mukura VS, Niyonshuti Gad (Evra) wavuye muri Sunrise, Munyeshyaka Gilbert uzwi nka Lukaku wavuye muri Heroes, bikavugwa ko kandi iyi kipe yanasinyishije umunyezamu Ntaribi Steven ariko ikaba itarabitangaza ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka