Etincelles FC yatesheje amanota AS Kigali

Ikipe ya Etincelles FC kuri uyu wa gatanu yatesheje amanota AS Kigali banganya 2-2 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Sitade Umuganda.

Uyu mukino watangiye AS Kigali iri mu nzira nziza ibona igitego cya mbere ku munota wa 10 w’umukino cyatsinzwe na Aboubakar Djibrine Akuki nyuma yo gutera umupira bakawukuramo ariko akawusubizamo aho iki igitego ari nacyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino.

Igice cya kabiri n’ubundi AS Kigali yagitangiye neza ku munota 47 ihita ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge.

Ku munota wa 55 w’umukino AS Kigali yabonye ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu Ntwali Fiacre nyuma yo gusohoka agakora ku mupira n’intoki ari hanze y’urubuga rw’amahina ahita asimburwa n’umunyezmu Otinda Frederick Odhiambo maze isigara ikina ari abakinnyi icumi.

Gukina ari bacye byagoye iyi kipe biha amahirwe ikipe ya Etincelles FC yishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe.

Igitego cya mbere cyo kwishyura Etincelles FC yakibonye ku munota wa 61 w’umukino gitsinzwe na rutahizamu Moro Sumaila,iyi kipe yaribonye imbaraga zo gukomeza gushaka igitego cyo kwishyura nubundi ntabwo byayisabye igihe kinini kugira ngo ikibone kuko ku munota wa 69 w’umukino yakibonye gitsinzwe na Niyonsenga Ibrahim maze umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali itagira amahirwe yo kwicara ku mwanya wa mbere ahubwo ijya ku mwanya wa gatatu ifite amanota 38 n’ibitego 16 izigamye.
Aya manota iyanganya na Kiyovu Sports n’ubwo iyirusha ibitego, gusa ifite umukino uzayihuza na Bugesera FC uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu biyishyira ku mwanya wa kane.

AS Kigali yafunguye umunsi wa 21 wa shampiyona yagiye i Rubavu ibizi ko mu gihe yatsinda umukino yafata umwanya wa mbere. Etincelles FC yaherukaga kunyagirwa na APR FC 4-2 mu mukino w’umunsi wa 20 aho ari wo mukino yaherukaga gutsindwa mu mikino icumi yaherukaga gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka