Etienne Ndayiragije watozaga Bugesera yagizwe umutoza w’u Burundi

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Bugesera, umutoza Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi

Tariki 10/01/2023 ni bwo ikipe ya Bugesera yanditse ku rubuga rwayo yemeza ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Etienne Ndayiragije.

Icyo gihe banditse bati "Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’Umutoza Etienne Ndayiragije basheshe amasezerano y’akazi."

Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza w
Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza w’Intamba

Nyuma y’ibyumweru bibiri kuri uyu wa Gatatu tariki 25/01/2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burundi "FFB" ryatangaje ko uyu mutoza yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Etienne Ndayiragije yatoje amakipe arimo Vital’o y’i Burundi, Azam yo muri Tanzania ndetse n’ikipe y’igihugu ya Tanzania, mu Rwanda atoza Kiyovu Sports na Bugesera.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka