Espoir yagabanije icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe

Ikipe ya Espoir itahabwaga yongeye guhangara Rayon Sports banganya igitego 1-1 mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade ya kigali i Nyamirambo

Ku mukino we wa mbere nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports,Massoudi Djuma ntiyabashije kwikura imbere y’abasore b’ikipe ya Espoir,aho iyi kipe yaje guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports yashagakaga gusatira amakipe bahanganiye igikombe arimo AS Kigali,APR Fc ndetse na Mukura.

ESPOIR yihagazeho imbere ya Rayon SPorts yahabwaga amahirwe
ESPOIR yihagazeho imbere ya Rayon SPorts yahabwaga amahirwe

Ikipe ya Espoir niyo yafunguye amazamu mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 51,gusa Rayon Sports nayo iza kwishyura mu minota y’inyongera kuri Penaliti yari ikorewe Davis Kasirye,maze Kwizera Pierrot aza kuyinjiza bituma amakipe yombi agabana inota rimwe rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka