Espoir Fc yasezereye abatoza bayo batabashije gutsinda APR na Rayon Sports

Ndizeye Jimmy na Kalisa Francois batozaga Espoir bamaze gusezererwa nyuma yo gushinjwa umusaruro muke mu gice cya mbere cya Shampiona y’uyu mwaka

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya APR Fc ndetse bakanatsindwa na Rayon Sports, aba batoza babiri batozaga iyi kipe y’i Rusizi bamenyeshejwe n’abayobozi b’iyi kipe ko bahagaritswe ku kazi kabo.

Ndayizeye Jimmy na Kalisa Francois (uri ibumoso) bamaze gusezererwa. Ifoto:Ruhagoyacu
Ndayizeye Jimmy na Kalisa Francois (uri ibumoso) bamaze gusezererwa. Ifoto:Ruhagoyacu

Mu minsi ishize byari byavuzwe ko aba batoza bahawe imikino ibiri ntarengwa ibiri ariyo ya Rayon Sports batsinzwe 3-0, na APR Fc banganyije 1-1, batayitsinda bagahita basezererwa nk’uko byaje no kugenda kuri uyu wa kane

Kugeza ubu ikipe ya Espoir Fc iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14, ikaba irimo umwenda w’ibitego 6, ikaba yaratsinze imikino ibiri, inganya umunani ndetse inatsindwa 5, ubu ikaba irusha Gicumbi ya nyuma amanota 3 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka