Espoir FC yabonye ubuyobozi bushya buhiga kuyigeza mu makipe 4 ya mbere

Nyuma y’amezi hafi abiri uwari umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC, Kamuzinzi Godfroid yeguye ku mirimo ye na bamwe mu bo bari bafatanyije, iyo kipe yabonye ubuyobozi bushya binyuze mu nteko rusange yateranye ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.

Twizeyimana Vincent, Perezida mushya wa Espoir FC
Twizeyimana Vincent, Perezida mushya wa Espoir FC

Ni komite nyobozi yatowe ikaba iyobowe na Twizeyimana Vincent, Perezida mushya w’ikipe ya Espoir FC akaba yungirijwe na ba visi Perezida babiri, aribo Ncogoza Laurent, visi Perezida wa mbere na Eng. Basabose Théogène, visi Perezida wa kabiri. Umunyamabanga w’ikipe yitwa Habimana François, aba bose biyongeraho Perezida w’icyubahiro watowe, ariwe Nzamwita Pascal. Uretse komite nyobozi y’ikipe yatowe kandi hakaba hanatowe abajyanama b’ikipe batanu.

Mu kiganiro yagiranye na Kitagli Today, Twizeyimana yavuze ko intego ari uko iyi kipe igomba kujya igaragara mu makipe ane ya mbere muri shampiyona.

Ati “Icyo dushyize imbere, shampiyona y’umwaka utaha niyo turimo gutangira gutegura, turashaka ko Espoir FC izamuka nibura ntizajye na rimwe irenga mu makipe ane ya mbere”.

Twizeyimana Vincent yakomeje avuga ko kandi nka komite yatowe, bifitemo ubushobozi bw’amafaranga bityo bazunganira ubwo akarere gasanzwe gashyiramo.

Ati “Ibyo birasaba ingufu mu buryo bw’amikoro, umuterankunga wa mbere ubundi ni akarere ariko natwe tugiye gukora uko dushoboye twishakemo amikoro, cyane ko komite yatowe mu by’ukuri ifitemo abagabo bifite, uhereye kuri njyewe na Perezida w’icyubahiro n’abandi benshi tuzagenda dushaka.”

Twizeyimana Vincent watorewe kuyobora ikipe ya Espoir FC, asanzwe ari umucuruzi mu bijyanye n’amahoteli, yewe akaba yari asanzwe ari umuterankunga w’iyi kipe ndetse na Perezida w’icyubahiro Nzamwita Pascal, nawe akaba asanzwe ari umushabitsi.

Twizeyimana kandi asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru, aho mu Rwanda afana ikipe ya Rayon Sports ndetse atanga n’imisanzu, ariko ni ibintu avuga ko bitagomba gutera impungenge abakunzi ba Espoir FC, kuko ubu umutima uri kuri iyo kipe n’ubwo ngo na Rayon Sports atazayanga uretse ko ngo amafaranga yatanzemo ashobora kuba ari ayo, kuko bishoboka ko nta yandi azongera kuyitangamo.

Kugeza ku munsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, ikipe ya Espoir FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 33.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka