Espoir FC y’i Rusizi nayo yahagaritse guhemba abakinnyi

Ikipe ya ESPOIR yo mu karere ka Rusizi, imaze gutangaza ko yahagaritse amasezerano yari ifitanye n’abakozi bayo, barimo abakinnyi ndetse n’abatoza kubera icyorezo cya Coronavirus

ESPOIR ibaye ikipe ya kabiri ihagaritse guhemba abakozi bayo muri ibi bihe bya COVID-19
ESPOIR ibaye ikipe ya kabiri ihagaritse guhemba abakozi bayo muri ibi bihe bya COVID-19

Ku munsi w’ejo ni bwo twabatangarizaga ko ikipe ya Musanze FC ibaye ikipe ya mbere ihagaritse amasezerano yari ifitanye n’abakinnyindetse n’abatoza, aho yahagaritse kubahemba kugeza igihe ibintu bizasubira mu buryo, kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Coronavirus.

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya ESPOIR FC isanzwe iterwa inkunga n’akarere ka Rusizi, nayo amakuru yatugezeho ni uko yamaze kwandikira abakozi bayo (abakinnyi, abatoza, abaganga,…), ibamenyesha ko amasezerano bari bafitanye n’iyi kipe ahagaze by’agateganyo, kugeza igihe ibikorwa bya siporo bizasubukurirwa.

Ibaruwa yandikiwe abakkinnyi n'abatoza ba ESPOIR
Ibaruwa yandikiwe abakkinnyi n’abatoza ba ESPOIR

Perezida wa Espoir FC Kamuzinzi Godefroid, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko guhgarika aya masezerano byatewe n’uko shampiyona yasubitswe, ubu hakaba nta kazi gahari.

Yagize ati "Amasezerano twayahagritse by’agateganyo ntabwo twayahagaritse burundu, kubera impamvu zigaragara, kubera impamvu nyine z’uko imikino yahagaze mu gihugu n’ahandi henshi ku isi kubera impamvu zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Cya COVID19, ni iyo mpamvu yatumye duhagarika amasezerano kuko nta kazi gahari."

Tumubajije niba iki cyemezo bataratinze kugifata, cyane ko shampiyona yahagaritswe kare, yavuze ko ikosa atari iry’ubuyobozi kuko bari bazi ko ibikorwa bishobora kuzasubukurwa kare.

"Navuga ko gukerererwa byabayeho ariko si twe byaturutseho, kuko babanje guhagarika ibyumweru bibiri, twizera ko nyuma yabyo twakongera gukomeza gahunda, hajyaho ibindi byumweru bibiri twizera ko wenda ibikorwa bishobora gusubukurwa, tubona y’uko ko bashobora no kongeraho ibindi bibiri cyangwa se wenda n’ukwezi."

Perezida w’iyi kipe kandi yanabwiye Kigali Today ko abakinnyi n’ubwo amasezerano yahagaze ariko nta mukinnyi n’umwe cyangwa undi mukozi ufitiwe ikirarane, kuko ukwezi kwa Gatatu bari batarabishyura amafaranga yabo yaraye kuri konti zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira leta ldahwema kwibutsa abaturarwanda ko covid ari indwara mbi kuko reta udashyizemo ingufu abaturage bakuirara bityo tugapfa umufililizo murakoze

Alice yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka