Musanze FC yahagaritse guhemba abakinnyi bayo

Ikipe ya Musanze FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi n’abandi bakozi bayo kubera icyorezo cya Corona virus. Buri kwezi yabahembaga amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni icumi.

Guhemba abakinnyi ba Musanze FC n'abandi bakozi byahagaze kugeza igihe shampiyona izasubukurirwa
Guhemba abakinnyi ba Musanze FC n’abandi bakozi byahagaze kugeza igihe shampiyona izasubukurirwa

Tariki 8 Mata 2020 nibwo Akarere ka Musanze kandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC kayimenyesha ko amafaranga yagenerwaga iyi kipe yabaye asubitswe kugeza igihe Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izongera gutangirira.

Akarere ka Musanze kashingiye kuri gahunda zafashwe n’inzego nkuru z’igihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ngo bikaba byaragize ingaruka zikomeye mu buryo bwo kwinjiza amafaranga kubera ko ibikorwa byose byinjiza amafaranga byahagaritswe kubera impamvu ntakumirwa y’icyorezo cya Coronavirus ari naho ngo havaga ayo bageneraga ikipe.

Ku wa 09 Mata 2020 ikipe ya Musanze FC na yo yahise yandikira abakozi bayo ni ukuvuga abatoza, abakinnyi ,abatekera abakinnyi, abashinzwe ubuzima bw’iyi kipe ibabwira ko kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi n’u Rwanda rurimo abakozi batari mu kazi batagomba guhembwa kugeza igihe shampiyona izasubukurirwa mu Rwanda.

Bamwe mu bakozi b’iyi kipe Kigali Today yavugishije batashatse ko amazina atangazwa bavuze ko batishimiye iki cyemezo. Umwe muri bo yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo twishimiye iki cyemezo, gusa ntiwahangana n’ubuyobozi kuko ni bo bafata iyi myanzuro."

Undi yagize ati “Mu by’ukuri iki cyemezo cyaradutunguye kuko n’ubwo tutari mu kazi bagombaga kubanza bakabiduteguza naho baje batubwira imyanzuro yafashwe ntacyo twayihinduraho."

Kubera kudahembwa aba bakozi bavuga ko ingaruka zizaba nyinshi mu gihe iki cyorezo cyaba gikomeje guhagarika akazi ko gukina umupira bakora.

Umwe muri bo ati "Ingaruka zo ntizabura kuko umupira ni wo udutunze. Ibaze nka COVID -19 imaze andi mezi atatu murumva twaba tubayeho gute kandi amasezerano yacu yarahagaritswe bidutunguye?"

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Musanze FC, Umunyamabanga w’iyi kipe Makuza Rutishereka Jean yabwiye Kigali Today ko bagendeye ku cyemezo cy’Akarere ka Musanze.

Yagize ati "Icyemezo cyo guhagarika guhemba cyatewe n’uko umuterankunga mukuru wacu ari we Akarere ka Musanze yatumenyesheje ko abakozi batari mu kazi batazongera guhembwa, natwe rero twabimenyesheje abakinnyi by’umwihariko uku kwezi kwa kane."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ikipe bwiteguye kugira icyo bukora mu gufasha abakinnyi n’abandi bakozi bayo, bitewe n’imbogamizi zizaba zagaragaye.

Ikipe ya Musanze FC yahagaritse guhemba abakozi bayo nta kirarane ibabereyemo kuko yamaze kubahemba ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2020.

Shampiyona yasubitswe ku munsi wa 24 ubwo kuri uwo munsi iyi kipe yo mu Majyaruguru yari yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa. Ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka