Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza wa Bugesera FC

Kuri uyu wa kane ikipe ya Bugesera yasinyishije umutoza Eric Nshimiyimana nk’umutoza wayo mushya asimbuye Etienne Ndayiragije.

Babinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter Bugesera FC yavuze ko Eric Nshimiyimana yasinye amasezerano y’umwaka n’igice.

Iti"Turabamenyesha ko Bwana Eric Nshimiyimana ubu ari umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana n’umwaka n’igice."

Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza wa Bugesera FC
Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza wa Bugesera FC

Bugesera FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo Etienne Ndayiragije tariki ya 10 Mutarama 2023 ajya gutoza u Burundi mu gihe Eric Nshimiyimana yaherukaga kwirukanwa na AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 tariki ya 18 Ukuboza 2021 ashinjwa umusaruro mucye nyuma gutsindwa na Rayon Sports muri shampiyona.

Bugesera FC kugeza ubu iri ku mwanya 12 n’amanota 19 mu gihe ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 ku munsi wa 17 wa shampiyona izakira Gorilla FC.

Eric Nshimiyimana yaherukaga gutoza AS Kigali
Eric Nshimiyimana yaherukaga gutoza AS Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka