Dufite ikipe itameze nabi - Perezida Kagame aganira n’Amavubi

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020, ndetse agira n’ibyo abasaba kugira ngo bazitware neza mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame aganira n'Amavubi
Perezida Kagame aganira n’Amavubi

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize yari yarahagaritse gukurikirana umupira w’amaguru kubera imyitwarire itari myiza yari imaze iminsi igaragara, gusa ubu akaba abona hari impinduka nziza zitangiye kugaragara.

Yagize ati “Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuganira namwe, na kera byari bisanzwe najyaga mbona umwanya wo kuganira namwe n’abawuyobora, gusa hari aho nageze ndabyihorera njya mu kazi kandeba ndabyihorera, iby’imikino mbivaho.”

“Si uko ntashakaga kubikurikirana, ku rundi ruhande abakinnyi n’ababiyobora babifitemo uruhare, najyaga nza nkicara tukanaganira. Ibitekerezo bikava no mu bakinnyi, tukumvikana ko hari ibigomba gukorwa byafasha ngo abantu batere imbere.”

Perezida Kagame hamwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa
Perezida Kagame hamwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

“Hajemo kubamo ko kenshi, hagiye hagaragara ndetse kuva no mu bayobozi kugera no mu bakinnyi, n’abantu batakurikizaga neza ibyo twabaga wasezeranye ko ari bwo buryo, ari yo mico yo kugera ku ntego yo muri siporo.”

Yashimye uko abakinnyi bitwaye, ndetse anabizeza ko Leta izabagenera ishimwe

Ati “Kuba mutaregeze kuri final (ku mukino wa nyuma) ngo mutware igikombe nubwo ari yo yari yo ntego, ariko abantu bitewe n’inzira mwanyuzemo mwitwaye neza, mukomereze aho, ariko no mu mukino mwatsinzwe, sinirirwa mbijyamo bidateza amatiku. Ariko hari ibintu nabonye bitagenze neza, iyo mba umusifuzi umenya hari ukundi, nyuma naje kubona umutoza n’umusifuzi basuhuzanya, ngira ngo biba byaragenze ukundi, aho mwakinnye n’aho mwagarukiye twabishima.”

Abakinnyi bakurikiye impanuro za Perezida Kagame
Abakinnyi bakurikiye impanuro za Perezida Kagame
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye umusazawacu impanuro ahaye ikipeyacu yigihugu cyacu .Abasore bacu mwicare mutekereze kurizimpanuro .murebe nimpamvu umusazawacu yemeye kubaha ikaze.mwaritanze ariko.inzira nibwo igitangira.urugamba mutangiye amahwa.muzahura nayowatanze ntazabatonda

Harindintwari Evariste yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka