Dore rutahizamu mushya Rayon Sports ikuye muri Brazil (Video)

Rutahizamu ufite inkomoko muri Brazil Jonathan Rafael da Silva, aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu aho agomba kwerekwa abafana ku Cyumweru

Jonathan Rafael da Silva ni rutahizamu bivugwa ko Rayon Sports igomba kumutangaho amafaranga akabakaba ibihumbi 50 by’amadollars, akazageramu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu rutahizamu utegerejwe cyane n’abafana ba Rayon Sports, biteganyijwe ko ashobora kwerekwa abafana mu mukino wa gicuti Rayon Sports izahuramo na Gasogi United ku cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu rutahizamu ashobora kuzabisikana na Bimenyimana Bonfils Caleb ushobora gusinyira ikipe ya Simba mu minsi iri imbere, akazasigara afatanya na Michael Sarpong uheruka gusinyira Rayon Sports avuye muri Ghana.

Amakuru atugeraho ni uko uyu rutahizamu yakinnye mu makipe yo muri Brazil arimo Corinthians Alagoano, akina kandi no muri FC Red Bull Salzburg yo mu cyiciro cya mbere muri Autriche, naho muri Brazil yaherukaga gukinamo yitwa Sousa Esporte Clube

Amwe mu mashusho agaragaza uyu rutahizamu Jonathan Rafael da Silva

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

uwonguwo azadupfurira igikona kbs!!!!!!!!.

urinzwenimana rodrige yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Azitware neza

KURADUENGE Casimir yanditse ku itariki ya: 30-11-2018  →  Musubize

ndamanza mbaze ese azajya ahembwa angahe? azayisinyira amasezerano y’igihe kinganiki? cyakora asa kuzatsindira ikipe ya Rayons sport ibitego byinshi

KURADUENGE Casimir yanditse ku itariki ya: 30-11-2018  →  Musubize

Ebana nkurikije nibyo mbonye muri Video u’wowe Azaturiza Amarira yibyishimo.

JAMES BOND yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

njyewe ndabona atari ulukinnyi 50000$ kuko ntabigwi ndetse ni ibitego kuko afite 3but

bahati Norbert yanditse ku itariki ya: 24-11-2018  →  Musubize

Uko ndimokumubona azatubera intwari

Izabayo joseph yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Uko ndimokumubona azatubera intwari

Izabayo joseph yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Uko ndimokumubona azatubera intwari

Izabayo joseph yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Oho!
Rayoooo!!
Urikipe
Y,Imana. Kbsa
Ewan nzagufana. Kugeza. Kundunduro.
Ndashimira. Ubuyobozi. Burangajwe. Na
Poul Muvunyi
Thanks Ewan nakomereze
Aho.
Murakoze yari umukunzi wanyu Ignace Bebecool w inyamirambo kumumena turikumwe.

Habimana Ignace yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

Ubuyobozi bwa rayon budukoreye umuti kabisa!

ngirinshuti ab.kevin yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

NIBA IBYO MBONA KURI IYI SHORT VIDEO ARI UKURI TURAMBAGIJE NEZA NGAHO RERO NIMUMPANIRE AMAKIPE

ERIC yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

ahawe ikaze kd turashimira ubuyobozi bwikipe yacu kutugerera kure hashoboka kubw’iterambere bifuriza gikundiro

Adolphe yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka