Danny Usengimana na Sibomana Patrick bemerewe gukina umukino wa Mukura na APR FC

Abakinnyi babiri bari bamaze hanze y’u Rwanda, bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukina umukino uhuza APR Fc na Mukura kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Huye guhera i Saa Cyenda n’igice, hateganyijwe umukino w’ikirarane ugomba guhuza Ikipe ya Mukura ndetse na APR Fc, umukino ufiticyo uvuze ku makipe abiri ari guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Danny Usengimana na Nshuti Innocent, abakinnyi APR iheruka gusinyisha
Danny Usengimana na Nshuti Innocent, abakinnyi APR iheruka gusinyisha

Ikipe ya APR FC yari imaze iminsi yaraguze rutahizamu Danny Usengimana, ariko akaba yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina Shampiyona, ikipe ya APr Fc yatangaje ko kugeza ubu uyu mukinnyi yamaze kubona ibyangombwa ndetse yemerewe no gukina uyu mukino.

Sibomana Patrick na bagenzi be morale ni yose bitegura APR Fc
Sibomana Patrick na bagenzi be morale ni yose bitegura APR Fc

Ku ruhande rw’ikipe ya Mukura nayo imaze iminsi yarabonye ibyangombwa bya Biramahire Abeddy, hiyongereyeho na Sibomana Patrick Pappy wamaze kubona ibyangombwa, ubu nawe akaba yemerewe gukina umukino wo kuri uyu wa Gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abazi iby’amategeko mpuzamahaganga bazakore ubushakashatsi baturebere niba ibi byemewe ko uvana umukinnyi um umukinnyi mu yindi championat, noneho kubera ko amategeko atabyemera, ukajya kumunyuza ahandi ntakinemo match n’imwe kandi ntahabweyo amasezerano ahubwo akayakorana n’ikipe yamufashishije gukora amanyanga. Ubanza nta handi biba uretse mu Rwanda gusa , kandi kuri ya Kipe abantu bakomeje kuvuga ko ariyo yishe umupira wo mu Rwanda, abantu bakabirenza ingohe.None mwa bantu mwe muragirango umupira wacu uvehe ko abakagmbye kugira uruhare mu kuwuzamura usanga bashakisha uko bakwepa amategeko awugenga kandi nyamara ayo amategeko kuyakurikiza ari byo bituma utera imbere. ndabona ibya FERWAFA bitoroshye.

xz yanditse ku itariki ya: 30-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka