CS Sfaxien yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura na AS Kigali

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ikipe ya CS Sfaxien ni bwo yageze mu Rwanda, aho ije gukina umukino wo kwishyura na AS Kigali, umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu

Ahagana mu ma Saa Cyenda y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 18/02/2021, ni bwo itsinda ry’abakinnyi, abatoza n’abandi bagize delegasiyo y’ikipe ya CS Sfaxien basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho baje gukina umukino wo kwishyura na AS Kigali.

Bamwe mu bagize iyi kipe muri Hotel bacumbitsemo i Kigali
Bamwe mu bagize iyi kipe muri Hotel bacumbitsemo i Kigali

Ni umukino ikipe ya CS Sfaxien idasabwamo byinshi ugereranyije na AS Kigali, ni nyuma y’aho yari yayinyagiriye ibitego 4-1 mu mukino ubanza wabereye muri Tunisia ku wa Gatandatu tariki 13/02/2021.

Abari muri delegasiyo y'iyi kipe mbere yo guhaguruka baza i Kigali
Abari muri delegasiyo y’iyi kipe mbere yo guhaguruka baza i Kigali

Iyi kipe yaje nyuma yo gukina umukino wa shampiyona yatsinzwemo igitego 1-0 na Olympic beji, iraza gukora imyitozo kuri Stade Mumena, naho ku munsi w’ejo izakorere imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahazabera umukino wo kwishyura.

Urutonde rw'abakinnyi CS Sfaxien yazanye mu Rwanda
Urutonde rw’abakinnyi CS Sfaxien yazanye mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka