Cristiano Ronaldo yavuze ku hazaza he mu ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko, avuga ko ariwe wenyine wo gufata icyemezo ku hazaza he mu ikipe y’igihugu cye cya Portugal.

Cristiano Ronaldo
Cristiano Ronaldo

Mu gihe benshi batangiye kuvuga ko imyaka imaze kuba myinshi ndetse hageze ko aharira abato, by’umwihariko mu ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yavuze ko ariwe wenyine ufite uburenganzira bwo gufata icyemezo.

Yagize ati "Ni njyewe uzafata icyemezo ku hazaza hanjye nta wundi. Ninumva nakina indi mikino nzakina, ninumva ntakina ntabwo nzakina, ni njyewe bireba nzafata icyemezo mbishaka."

Cristiano Ronaldo amaze gukinira Portugal imikino 185, akaba amaze kuyitsindira ibitego 115. Uyu mugabo kandi we na Portugal kuri uyu wa kabiri, barakina umukino wa nyuma wa kamarampaka n’ikipe ya Macedonia y’Amajyaruguru, mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022, nibatsinda bagahita babona itike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka