#COVID19: Shampiyona eshatu ni zo zikiri gukinwa mu mupira w’amaguru ku isi

Mu gihe isi yose yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19 n’amarushanwa hafi ya yose agahagarikwa, hari ibihugu bikomeje guconga ruhago n’abafana bakaba bakijya mu masitade gushyigikira amakipe yabo.

Nyuma y’uko u Burundi nabwo busubitse shampiyona yabwo, ubu shampiyona eshatu ku isi ni zo zonyine zikiri gukinwa. Amarushanwa agikinwa mu mupira w’amaguru ni shampiyona yo muri Belarus, iyo muri Nicaragua n’iyo muri Tajikistan.

Uretse muri Tajikistan bavuga ko coronavirus itarahagera, ahandi ho iki cyorezo cyamaze kuhagera ariko ntibibuza abakinnyi kujya mu kibuga bagaconga ruhago n’ubwo hamwe na hamwe bakina bambaye udupfukamunwa.

Muri Belarus, igihugu cyo mu burasirazuba bw’u Burayi gihana imbibi n’u Burusiya, shampiyona igeze ku munsi wayo wa kane. Ku wa mbere ikipe ya Slavia yanganyije na Ruh Brest ubusa ku busa mu gihe kuri uyu wa kane hari indi mikino ibiri ya shampiyona indi ikazakinwa mu mpera z’icyumweru.

Umukinnyi Alexander Hleb wigeze gukinira Arsenal FC yo mu Bwongereza akaba aherutse guhagariak ruhago nyuma yo gukinira ikipe ya Isloch Minsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus aherutse gutangaza ko muri iki gihugu ntawitaye kuri coronavirus atera urwenya asaba ko Christiano Ronaldo na Lionel Messi bashatse bakwigira gukina ruhago muri Belarus.

Muri Nicaragwa ho iri joro hari umukino uri buhuze ikipe ya Diriangén FC, ikipe imaze imyaka myinshi kurusha ayandi yose muri kiriya gihugu na Walter Ferretti. Biteganyijwe ko abakinnyi ba Diriangén FC baza kuba bambaye udupfukamunwa nk’uko bimaze kumenyerwa, bagerageza kwirinda kwandura coronavirus.

Abakinnyi b'ikipe ya Diriangén FC yo muri Nicaragua bajya mu kibuga bambaye udupfukamunwa (Ifoto: Diriangén FC)
Abakinnyi b’ikipe ya Diriangén FC yo muri Nicaragua bajya mu kibuga bambaye udupfukamunwa (Ifoto: Diriangén FC)

Muri iki gihugu bivugwa ko abakinnyi bamwe bari kujya mu kibuga batabishaka ndetse bafite n’ubwoba, ariko nta mahitamo bafite nyuma y’aho habaye amatora ajyanye no guhagarika shampiyona cyangwa kuyikomeza amenshi mu makipe agatora ko shampiyona ikomeza.

Victor Montagliani, perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri America yo hagati CONCACAF,yatangaje ko nka CONCACAF bafite impungenge zo kuba muri Nicaragwa bakomeje gukina ariko ko badashobora kwivanga mu myanzuro y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nicaragua.

Indi shampiyona ikiri gukinwa ni shampiyona yo muri Tajikistan aho mu mpera z’icyumweru gishize bakinnye imikino itanu shampiyona ikazakomeza mu mpera z’iki cyumweru.

Mu Rwanda ho ukwezi kurashize ibikorwa bya siporo byose bihagaritswe aho mu mupira w’amaguru shampiyona yahagaritswe bageze ku munsi wa 24 wa shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka