Coronavirus: Amarushanwa y’imikino yose yaberaga mu Rwanda arahagaritswe kugeza igihe kitazwi

Minisiteri ya Siporo imaze gutangaza ko kubera icyorezo cya Coronavirus, amarushanwa yose akinirwa mu Rwanda ahagaritswe kugeza igihe kizatangazwa

Nyuma y’aho uyu munsi hari hafashwe ingamba zo gukina nta bafana bari ku kibuga, ubu hamaze gufatwa umwanzuro ko amarushanwa yose y’imikino ahagaritswe kugeza igihe kitazwi.

Nyuma yo gukina nta bafana, ubu amarushanwa yose arahagaritswe
Nyuma yo gukina nta bafana, ubu amarushanwa yose arahagaritswe

Ni itangazo ryatanzwe na Minisiteri ya Siporo, imenyesha amashyirahamwe y’imikino yose mu Rwanda kuba ihagaritse amarushanwa, mu rwego rwo gukumira Coronavirus yamaze kugaragara mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuse,uyumunsi APR FC ntago iribukine?
Kandi ko yamaze kugera irusizi?

IRASUBIZA isaie yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka