Club Licensing yahaye amahirwe Amagaju, Interforce na Alpha yo gukina 1/4

Amakipe arimo Amagaju FC, Alpha FC na Interforce ari mu yungukiye mu kugira ibyangombwa biyemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Club Lisencing) aho yemerewe gukina imikino ya 1/4 mu cyiciro cya kabiri.

Umwe mu myanzuro y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ko amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina imikino ya 1/4 mu gushaka amakipe asimbura Gicumbi FC na Heroes FC zamanuwe mu cyiciro cya kabiri.

Amagaju Fc yavuze ko agomba gukoresha neza amahirwe yabonye
Amagaju Fc yavuze ko agomba gukoresha neza amahirwe yabonye

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’amatsinda abiri. Itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe 11 mu gihe itsinda rya kabiri rigizwe 10.

Amakipe ane ya mbere mu itsinda rya mbere ni Rutsiro FC ifite amanota 26, Gorilla FC ifite 23, ASPOR Ltd ifite 23 n’Intare FC ifite amanota 18.

Itsinda rya kabiri riyobowe na Etoile de l’Est ifite amanota 23, Vision FC ifite 18, Rugende ifite 18 na Rwamagana ifite 17.

Club Lisensing yahaye amahirwe amakipe arimo Amagaju FC na Alpha FC

Mbere y’uko shampiyona ya 2019/2020 itangira, FERWAFA yamenyesheje amakipe atujuje ibyangombwa ko azakina shampiyona ariko ntabe yemerewe kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ni yo mpamvu mu itsinda rya mbere amakipe ya ASPOR n’Intare FC zizasimburwa n’Amagaju FC ndetse na Interforce FC. Mu itsinda rya kabiri ikipe ya Rugende FC izasimburwa na Alpha FC.

Amagaju FC yiteguye guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Perezida w’iyi kipe bwana Mukiza Emile yavuze ko batagomba gutakaza amahirwe babonye.

Yagize ati "Turashimira imyanzuro yafashwe na FERWAFA, turi mu bashimishijwe n’iyi myanzuro. Navuga ko twiteguye guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere nk’uko twagihozemo kuko umuterankunga wacu adushyigikiye."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batangiye gukirikirana umunsi ku munsi imiyitozo y’abakinnyi kugira ngo bazagere igihe cyo gukina biteguye.

Abasesenguzi basanga 1/4 kitari gikenewe

Umutoza akaba n’umusesenguzi Muhire Hassan asanga gukina 1/4 bitari bikenewe. Yagize ati "Ibyo FERWAFA yakoze si byo. Gufata ikipe nka ASPOR ifite amanota 23 ukayisimbuza Amagaju FC ifite 11, ugafata Rugende FC ifite 18 ukayisimbuza Alpha FC nta guhatana kwaba kurimo . Kuri njye nari kwifuza gufata amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda agakina 1/2"

Nk’uko byagiye bikorwa mu myaka yashize, ikipe ya mbere mu itsinda rya mbere ihura n’iya kane mu itsinda rya kabiri. Ibi bivuze ko Rutsiro FC izahura na Alpha FC ,mu gihe Etoile de l’Est izahura na Interforce FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka