Club Africain yatangaje ko ije mu Rwanda gutangira inzira yo gutwara igikombe

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, itangaza ko yizeye gusezera APR FC.

Iyi kipe yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, mbere yo guhura na APR Fc kuri uyu wa Gatatu.

Yari imyitozo yoroheje, nyuma y;aho bari bakoze indi kuri uyu wa mbere, gusa batangaza ko nk’ikipe ifite ubunararibonye muri Afurika, biteguye kwitwara neza muri uyu mukino ndetse bakaba banegukana iki gikombe cya CAF Champions League.

Amwe mu mafoto y’imyitozo ya nyuma ya Club Africain i Nyamirambo

Bakoraga imyitozo ubona bafite morale
Bakoraga imyitozo ubona bafite morale
Abanyezamu ba Club Africain
Abanyezamu ba Club Africain
Rutahizamu ukomoka muri Ghana (uri imbere), ni we umaze gutsindira ibitego byinshi iyi kipe muri uyu mwaka
Rutahizamu ukomoka muri Ghana (uri imbere), ni we umaze gutsindira ibitego byinshi iyi kipe muri uyu mwaka
Babanje kunanura imitsi
Babanje kunanura imitsi
Imyitozo yibanze ku guhererekanya imipira
Imyitozo yibanze ku guhererekanya imipira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka