Christ Mbondi yafashije Rayon Sports gusezerera Marines mu gikombe cy’Amahoro

Marines Fc ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Christian, ku mupira waturutse muri koruneri ukamusanga inyuma y’urubuga rw’amahina, maze atera ishoti rikomeye umunyezamu Kassim ntiyamenya aho umupira unyuze.

Christ Mbondi yatsinzemo ibitego bibiri muri uyu mukino
Christ Mbondi yatsinzemo ibitego bibiri muri uyu mukino

Ku munota wa 32 w’umukino, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere, ku ishoti rikomeye ryatewe na Christ Mbondi, umunyenzamu wa Marines Fc wari uhagaze imbere ashiduka inshundura zinyeganyega.

Nyuma y’iminota itanu gusa, Christ Mbondi yatsinze igitego cya kabiri, giturutse ku mupira yari ahinduriwe neza na Muhire Kevin, igice cya mbere kirangira Rayon Sports itsinze 2-1.

Ku munota wa 75 w’umukino, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu, ku mupira watewe n’umutwe na Mugabo Gabriel, umunyezamu agerageje kuwukuramo agwano nawo mu izamu.

Rayons Sport yahise ijya muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro
Rayons Sport yahise ijya muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Mu minota ya nyuma Marines yakomeje gushakisha igitego ariko ntibyakunda, umukino urangira ari ibitego 3-1.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ibona itike cyo kuzakina 1/2, aho izahura na Sunrise yasezereye Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka