Chelsea yegukanye igikombe cya FA Cup

Ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya FA Cup itsinze Liverpool ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Wembley Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 5/6/2012.

Mu gihe benshi bibwiraga ko Chelsea ishobora kumara umwaka ari nta gikombe itwaye, Roberto Di Mateo n’abasore be bagaragaraje ko ikipe yabo ikomeye batsinda Liverpool mu mukino utari woroshye.

Chelsea ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11, ubwo umunya Bresil Ramires Santos do Nascimento yatsindaga igitego arekuye ishoti. Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 52 Didier Drogba yatsinze igitego cya kabiri cya Chelsea, cyatumye yesa umuhigo wo kuba umukinnyi wa mbere ubashije kubona igitego mu mikino ine ya nyuma ya FA cup yakinnye.

Ku munota wa wa 64 ibyishimo bya Chelsea byagabanutse ubwo Andy Caroll, wari winjiye mu kibuga asimbuye, yabatsindaga igitego cyavuzweho byinshi dore ko bamwe bavugaga ko umupira utarenze umurongo w’izamu, ariko umusifuzi Phil Dowd afata icyemezo cyo kwemera igitego.

Amakipe yakomeje guhatana ariko umukino urangira Chelsea ibonye intsinzi yahise ibahesha igikombe cyaherukaga gutwarwa na Manchester City.

Abakinnyi ba Chelsea bishimira igikombe cya FA begukanye
Abakinnyi ba Chelsea bishimira igikombe cya FA begukanye

Nyuma yo guhesha Chelsea igikombe cya FA ku nshuro yayo ya karindwi, umutoza wayo Roberto Di Mateo yabwiye Dailymail.co.uk ko anajejwe n’uko ikipe ye abantu bayinenze bavuga ko nta gikombe izatwara bitewe n’uko yari yarasubiye inyuma, ariko abakinnyi be bakaba baje kwikosora bagatwara icyo gikombe ndetse ngo bakaba nabagifite amahirwe yo gutwara n’icya Champions League.

Keny Dalglish mugenzi we wifuzaga ibikombe bibiri nyuma yo gutwara Carling Cup, yavuze ko byari bigoye gutwara Chelsea igikombe kandi yakinishaga abakinnyi bafite inararibonye, mu gihe ngo we yakinishaga cyane cyane abana.

Dalglish wagize umusaruro mubi muri shampiyona uyu mwaka ikipe ye ikaba ubu iri ku mwanya wa 8, yavuze ko ikipe yari yatangiye ikina neza ariko yaje gutsindwa ibitego bitunguranye bituma icika intege.

Abakinnyi ba Chelsea bashimira umutoza wabo, Di Mateo.
Abakinnyi ba Chelsea bashimira umutoza wabo, Di Mateo.

Iki gikombe ni icya 7 cya FA Cup Chelsea imaze gutwara. Yagitwaye muri 1969–70, 1996–97, 1999–2000, 2006–07, 2008–09, 2009–10, 2011–12. Yageze ku mukino wa nyuma ariko ntitware igikombe inshuro 4.

Nubwo Chelsea yamaze kwibagirwa gutwara igikombe cya shampiyona ariko iracyafite amahirwe yo kwegukana ikindi gikombe gikomeye cyane cya Champions League ubwo izaba ikina umukino wa nyuma na Bayern Munich ku wa gatandatu tariki 19/5/2012 i Allianz Arena mu Budage.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka