Hashyizweho amatariki n’aho imikino ibiri ya Rayon Sports izabera, hasigaye CAF

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yasabye kandi ihabwa amatariki imikino ibiri ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi izabera mu Rwanda

Nyuma y’ubwumvikane bwa Rayon Sports n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku mukino wagombaga kubahuza kuri uyu wa Gatanu, uyu mukino wamaze kwimurwa.

Ibi bije nyuma y’ibyago igihugu cya Libya cyahuye nabyo cyatewe n’umuyaga n’imyuzure byatwaye ubuzima bw’abarenga ibihumbi bitanu, bituma Al Hilal isaba ko umukino wakwimurwa.

Rayon Sports yari yamaze kugera muri Libya
Rayon Sports yari yamaze kugera muri Libya

Amakuru atugeraho aremeza ko CAF nyuma yo kumenyeshwa n’amakipe yombi ko imikino yombi izabera mu Rwanda nk’uko amakipe yombi yabyumvikanyeho, umukino wa mbere ukaba tariki 30/09 naho uwo kwishyura ukazaba tariki 07/10/2023, yose ikabera kuri Kigali Péle Stadium i Nyamirambo.

Kugeza ubu hategerejwe ko CAF itanga igisubizo cya nyuma nyuma yo kugezwaho icyifuzo cyavuye mu bwumvikane kw’impande zombi.

Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yanitabiriwe na Haruna Niyonzima

Haruna Niyonzima yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports
Haruna Niyonzima yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gikundiro yacu we komeza utere imbere, erega uwavuze ko ngo uri equipe y’Imana ntiyabeshye. Amatsinda yo turiho turayakozaho imitwe y’intoki

viateur yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Yewe Rayon Sport ikomeje kubona amahirwe yo kujya mu matsinda pe! nawe n’umuyaga n’imvura biyikoreye umuti ubu se batsindirwa kuri Pele stadium inshuro 2 zose n’umutrindi w’abafana bayo nzi !ntibyabaho. Nibikomereze nta kundi njye ndatekereza ko iriya kipe ishobora kutaza nibwo yaza yaza ifite ibisare n’agahinda k’ibihe bigoye bari gucamo bityo yabafatirana yemwe ikakubita itababariye.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka