Buri mukinnyi wa Rayon yemerewe amadolari 100 nibatsinda Wau Salaam

Hadji Mudaheranwa Youssuf uzwi mu bakunzi b’Imena ba Rayon Sports yemereye buri mukinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports agahimbazamusyi nibaramuka batsinze umukino ubanza muri Sudani.

Kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko berekeza muri Sudani y’Amajyepfo, aho bazaba bakina n’ikipe ya Wau Salaam Fc mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu (Total CAF Confederation Cup).

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma y'imyitozo baganirizwa n'ubuyobozi
Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma y’imyitozo baganirizwa n’ubuyobozi
Shassir Nahimana na Muhire Kevin mu myitozo
Shassir Nahimana na Muhire Kevin mu myitozo
Sibomana Abouba uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports
Sibomana Abouba uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Nyuma y’iyi myitozo, abakinnyi baganirijwe n’abayobozi b’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ab’ikipe, aho babijeje ko nibatsinda uyu mukino bazabishimirwa, by’umwihariko umwe mu bakunzi ba Rayon Sports uzwi nka Hadji Mudaheranwa Youssuf yabijeje ko bazuzururuka indege bahita bahabwa agahimbazamusyi karenga ku mafaranga basanzwe bemererwa iyo batsinze umukino

Hadji Yussuf Mudaheranwa (uri hagati), yizeza abakinnyi ko bazababa hafi
Hadji Yussuf Mudaheranwa (uri hagati), yizeza abakinnyi ko bazababa hafi

Yagize ati “ Ntabwo nzajyana n’ikipe ariko aho muzajya muzahasanga abanyarwanda benshi bazabashyigikira, njye nzabategereza nimuramuka muzanye intsinzi, muzururuka indege buri wese muhereza amadolari 100 (81,000Frws), kandi ndifuza ko iyi kipe muzayisezerera I Kigali imbere y’abafana”

Abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo
Nyuma y'imyitozo ...
Nyuma y’imyitozo ...
Nyuma biragije Imana ngo izabafashe mu rugendo
Nyuma biragije Imana ngo izabafashe mu rugendo

Kapiteni wa Rayon Sports nawe yijeje abakunzi intsinzi

Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo atangaza nk’uhagarariye abafana, Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko bazakora ibishoboka byose bagatahana intsinzi.

Ati “Biragaragara ko abafana benshi bari hano badushyigikiye, abakinnyi natwe nta kibazo na kimwe dufite, turabizeza ko tugomba gusezerera iyi kipe, ndetse tukaba twazagera no mua matsinda”

Ndayishimiye Eric Bakame, Kapiteni wa Rayon Sports aratanga icyizere cyo kwitwara neza
Ndayishimiye Eric Bakame, Kapiteni wa Rayon Sports aratanga icyizere cyo kwitwara neza
Hadji Yussuf Mudaheranwa na Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon Sports
Hadji Yussuf Mudaheranwa na Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon Sports
Gacinya Denis uyobora Rayon Sports Fc nawe yari yitabiriye imyitozo
Gacinya Denis uyobora Rayon Sports Fc nawe yari yitabiriye imyitozo
Nshuti Savio Dominique mu myitozo
Nshuti Savio Dominique mu myitozo

Biteganyijwe ko iyi kipe ihaguruka ku kibuga cy’indege I Kanombe yerekeza muri Sudani y’Amajyepfo kuri uyu wa gatanu, aho izakina umukino wayo ubanza kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Gashyantare 2017, ikazakina umukino wo kwishura I Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

hhhhhhhh none c bivuzeko Sudan yepfo Bo Imana itabakunda ibahaye intsinzi byakwanga??

loullk yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

insimzi gusa

jad yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

Aba Bagabo Ko Numva Bazakora Ibara?Ntamugabo Ufata Iryiburyo

Claude yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Hi, nanjye nkumuntu waruri kumyitozo yanyuma ya equipe, nabonye abasore biteguye neza kandi fitness ari yose Moral nayo niyose hagati mubakinnyi, ntakabuza nkabafana dufite ikizere ko izavana instsinzi muri Soudan yepfo..,murakoze mugire ibihe byiza!

Mnz Theodore yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Abasore Ba Gikundire Tubifurije Insinzi!Rayon Yacu !Nzayigwa Inyuma!

NSHIMIYIMANA Venuste Achile yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Mbaragihe Imana rwose muzajyane nayo kdi izabafashe. muzitwere neza tubafatiye iry’Iburyo

Habimana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Mbaragihe Imana rwose muzajyane nayo kdi izabafashe. muzitwere neza tubafatiye iry’Iburyo

Habimana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka