Blatter na Platini bahagaritswe imyaka 8 na FIFA

Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA na Michel Platini uyobora UEFA bahagaritswe na FIFA imyaka 8 mu bikorwa birebana n’umupira w’amaguru ku isi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryaje gufata icyemezo cyo guhagarika uwari umuyobozi w’iri shyirahamwe Sepp Blatter,ndetse an Michel Platini nawe wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi ariwe Michel Platini.

Blatter na Platini bamaze guhagarikwa imyaka 8 na FIFA
Blatter na Platini bamaze guhagarikwa imyaka 8 na FIFA

Aba bagabo uko ari babiri barashinjwa ibyaha birimo ruswa ndetse no gukoresha umutungo wa FIFA mu buryo bunyuranije n’amategeko nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ukuriye akanama k’imyitwarire muri FIFA ariwe Mr Hans Joachim Eckert .

Michel Platini na Sepp Blatter mu mwaka wa 2013 ubwo bari bitabiriye umukino wa nyuma wa Champions league y'abagore i Burayi
Michel Platini na Sepp Blatter mu mwaka wa 2013 ubwo bari bitabiriye umukino wa nyuma wa Champions league y’abagore i Burayi

Nk’uko akanama gakuriwe na Mr Hans Joachim Eckert kabitangaza,mbere na mbere aba bagabo bakurikiranweho amafaranga asaga Milioni 1 n’ibihumbi 35 y’ama Pounds,amafaranga yavuye muri FIFA mu kwezi kwa 2011 agahabwa Michel Platini,amafaranga yemejwe ko ava muri FIFA na Sepp Blatter wayiyoboraga,ibi bikaba byarabaye nyuma y’amasezerano yari yasinywe mu buryo butemewe taliki ya 25/08/1999 hagati yabo uko ari babiri.

Usibye kandi iyi myaka bahagaritswe,aka kanama kamaze kwemeza ko Sepp Blatter yanaciwe ihazabu y’amafaranga ibihumbi 33 y’ama pounds (£33,000) naho Michel Paltini agacibwa ibihumbi 54 ( £54,000.)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka