Polisi y’u Rwanda yaraye itaye muri yombi rutahizamu wa APR FC Bizimana Yannick, amakuru yizewe atugeraho akaba avuga ko yafashwe atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.
- Yannick Bizimana agiye kumara imyaka ibiri muri APR FC
Bizimana Yannick yafatiwe i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe, aza kujyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo. Ubusanzwe uwafashwe atwaye imodoka yarengeje igipimo fatizo cy’inzoga afungwa iminsi itanu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|