Bizimana Yannick asinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Biziman Yannick washakwaga n’amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda yerekeje muri Rayon Sports aho yasinye amasezerano yo kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Bizimana (wa kabiri ibumoso) yamaze kwerekeza muri Rayon Sports avuye muri AS Muhanga
Bizimana (wa kabiri ibumoso) yamaze kwerekeza muri Rayon Sports avuye muri AS Muhanga

Uyu rutahizamu w’imyaka 19 wakiniraga AS Muhanga ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje cyane muri shampiyona y’uyu mwaka akaba yaguzwe miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yannick wanifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo na Police FC muri shampiyona y’uyu mwaka yatsinze ibitego 14 harimo ibitego bibiri yatsinze APR bikongerera Rayon Sports amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Ibi bitego benshi mu bafana ba Rayon Sports batazibagirwa, Yannick yabitsinze ubwo AS Muhanga yatsindaga APR 2-1 ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Rayon Sports ikomeje kongera amaraso mashya mu ikipe aho imaze kugura abakinnyi barimo Iragire Saidi wavuye muri Mukura, Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana, Ndizeye Saidi wavuye muri VItalo yo mu Burundi na Runanira Hamza wakiniraga Marines FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka