Bitunguranye Haruna Niyonzima ntiyajyanye n’Amavubi, hongewemo abakinnyi babiri

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntiyajyanye n’abandi bakinnyi berekeje muri Kenya kubera impamvu z’umuryango, mu gihe hongewemo abandi bakinnyi babiri

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje muri Kenya aho igiye gukina umukino wa nyuma wo gushaka itike y’igikombe cy’isi, umukino utazagira icyo ufasha Amavubi kuko yamaze gusezererwa.

Haruna Niyonzima ntiyajyanye n'abandi
Haruna Niyonzima ntiyajyanye n’abandi

Mu gihe abakinnyi bandi berekeje muri Kenya, kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima ntabashije kujyana n’abandi kubera ibyago bagize mu muryango we.

Ku rundi ruhande Isaac NSENGIYUMVA wa Rayon Sports FC na Christian ISHIMWE wa AS Kigali barerekeza muri Kenya aho basimbuye Djihad BIZIMANA wabonye ikarita itukura na Emmanuel IMANISHIMWE wavunitse.

Aba bombi barahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu i saa saba, bakaza gusangayo abandi bamaze guhaguruka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nimushyiraho academy bityo mugategura abana bato nibwo hazabonekaamavubi ahamye.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

AMAVUBI KUVA YAGIYE MURI KENYA GUKINA AGOMBA KUMENYA KO TWE NKABANYARWANDA TUBA DUSHAKA IBYISHIMO BIYATURUTSEHO GUTSINDA NINGOMBWA NTUBWO BAZAKOMEZA BAKUBITE AGAKIPE BAGARUKANE ISHEMA.

NTAKIRUTIMA PHENEAS yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

President Nizeyimana Olivier bashake umuti wa football yu Rwanda championant interscolaire, championnat moins de 17 ans ,moins de 23 ans.gukuraho centre , académie za baringa,mugarura ibibuga bisigaye byarahindutse ibinamba,auto école naho ubundi nawe aravaho vuba.murakoze

ruganzu yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka