Bitana Jean Rémy wafashije Amavubi gukina igikombe cya Afurika arabatashya

2004 – 2020, imyaka 16 irashize bamwe muri twe tugaburiye amaso yacu ibyishimo n’ubu bigifatwa nk’ibyishimo by’iteka ryose muri ruhago y’u Rwanda. Icyo gihe nibwo twarebaga imikino y’igikombe cya Afurika muri Stade ya Rades. Ni imikino Amavubi yari yitabiriye bwa mbere ubwo yari ahanganye na Kagoma z’i Carthage za Tuniziya.

Bitana Jean Rémy
Bitana Jean Rémy

Kuri uwo mukino, umukinnyi Jaziri wa Tuniziya yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino. Cyari n’igitego cya mbere muri CAN ya 2004, nyuma imbere gato y’urubuga rw’amahina rwa Tuniziya nko muri Metero 22 uvuye ku izamu rya Ali Boumnijel ba myugariro ba Tuniziya bakoreye ikosa Eric Nshimiyimana wari umukinnyi usumba abandi mu bari mu gikombe cya Afrika bose icyo gihe.

U Rwanda rwabonye Coup Franc, iterwa neza na Manamana Joao Jean Pierre. Icyo gihe Rafael Elias Manama yazengurutse muri koroneli yishima. Ibyishimo natwe i Kigali n’ahandi mu gihugu twarabisinze kuko byari ibintu bidasanzwe gutsinda igitego cya mbere mu gikombe cya Afurika ku Mavubi yafatwaga nk’insina ngufi mu irushanwa n’imbere y’igihugu cya Tuniziya cyaje no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2004.

Ese ibi bihe urabyibuka? Niba ukibyibuka uranibuka bamwe mu bakinnyi bari bahagarariye u Rwanda bwa mbere muri iki gikombe cyaAfurika. Ese ujya unibaza aho bamwe baherereye? Kigali Today twatashye ku byifuzo by’imitima yanyu tubashakira umwe muri abo.

Amazina ye yose ni Bitana Jean Rémy. Icyo gihe ubwo Amavubi yajyaga mu gikombe cya Afurika, Bitana yari afite imyaka21. Bitana yakinnye iminota yose 90 ku mukino wahuje u Rwanda na Guinea, umukino warangiye ari igitego 1-1. U Rwanda rwatsindiwe na Karim Kamanzi, igitego cyishyuraga igitego cya Titi Camara.

Bitana yavukiye i Rubavu ahazwi nka Brazil y’u Rwanda kubera uburyo aka gace kagiye gatanga abakinnyi benshi muri ruhago y’u Rwanda, atangirira gukina mu ikipe ya Etincelles.

Ari muri Etincelles, avuga ko ubuzima bwari buryoshye kubera gukorana n’abatoza nka Mungo Jitiada uzwi ku izina rya Vigoureux na Bizimana Abdul uzwi ku izina rya Bekeni. Aba batoza avuga ko uretse gutoza, bari bameze nk’ababyeyi ashingiye ku buryo bafataga abakinnyi mu kibuga no hanze y’ikibuga binyuze mu nama babahaga ari byo byatumye batera imbere cyane.

Urungano rwe muri Etincelles rwarimo Djabil Mutarambirwa banavanye i Rubavu muri 1998 baje mu mujyi wa Kigali, icyo gihe Bitana yerekeje muri Rayon Sports aguzwe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda y’icyo gihe.

Ubuzima avuga ko muri Rayon Sports bwari bugoye ku mwana wari uvuye hanze ya Kigali haba ku mikoro no kubona umwanya ubanza mu kibuga cyane ko Rayon Sports yakinagamo abanyamahanga benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today akomeza asubiramo ko ubuzima bwari bugoye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ya biriya bihe.

Bamwe mu banyamahanga bahuriye mu ikipe ya Rayon Sport ni Arthur wakinishaga imoso. Uyu ngo yari avuye muri Tout Solide Malekesa, hari Pappy Makala, Gasana Philippe Pichou, Kou Bebe, Aziz Balinda, Aziz Hunter, Jeannot Witakenge, Shaban Mukongwe, Tindo, Cooks Muley, Kawembe Pappy, Kalisa Kasse n’abandi benshi.

Avuga ko uretse ubuzima bwari bugoye kuko bahembwaga ari uko bafite ibihe byiza mu kibuga, gukinana n’abanyamahanga byamwigishije gukora cyane akazamura urwego bikamufasha no gukinira Amavubi.

Ibihe byiza yagize ari muri Rayon Sports ahurizaho na bagenzi be ni ugusezerera ikipe ya Satellite muri Guinea, yari yabatsindiye i Kigali bakayitsindira iwayo bagakatisha itike ya ¼ mu mikino nyafurika.

Uretse ibi bihe bifatwa nk’ibya zahabu kuri uru rungano, we anavuga ko gusezerera ikipe ya AC Aviacao yo muri Angola bayitsindiye muri 1/16 asanga na byo ari ibihe bidakwiriye kwirengagizwa, aho iyi kipe yari yabatsinze 1 ku busa muri Angola bayishyuriye i Kigali bakayisezerera kuri za Penaliti.

Kuva mu 1998 kugeza mu 2008, avuga ko ibindi bihe byiza yagiriye muri Rayon Sports, birimo kuba yarayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona(2002, na 2004) n’igikombe cy’Amahoro cya 2005.

BITANA yafashije Amavubi kubona itike yo kujya muri CAN ku nshuro ya mbere

Bitana Jean Rémy yatangiye gukina mu Mavubi mu mwaka w’imikino wa 1998/1999 muri CECAFA yari yabereye i Kigali.

Mu bihe atazibagirwa harimo umukino batsinzemo Uganda, n’umukino batsinzemo Ghana kuri Stade Amahoro, igihe bakatishaga itike bidasubirwaho yo kujya mu gikombe cya Afurika cyo muri 2004. Ibanga we na bagenzi be bakoreshaga avuga ko kwari ugukorera hamwe.

Ati “Ntabwo twari ikipe y’igitangaza, icyo twari dufite cyadufashaga kwari ugushyira hamwe, twarakundanaga kandi twarangwaga n’ishyaka. Kuri twe intego yari imwe, kwari ukwerekeza mu gikombe cya Afurika.”

Mu kiganiro Bitana yagiranye na Kigali Today, yanagarutse ku itandukaniro rya ruhago y’u Rwanda y’ubu n’iyo mu gihe cyabo, avuga ko itandukaniro riri ku mafaranga aho abakinnyi b’ubu binjiza hatagendewe ku musaruro batanga ariko mu gihe cyabo ngo guhembwa byaterwaga n’uko babaga barimo kwitwara mu kibuga.

Bitana Jean Rémy, nubwo amaze imyaka isaga 10 asezeye kuri ruhago, avuga ko agikurikirana shampiyona y’u Rwanda. Avuga ko abakinnyi akunda muri ruhago y’u Rwanda ari Sugira Ernest, Michael Sarpong na Muhadjili Hakizimana.

Bitana ntabwo yemeranya n’abavuga ko aba bakinnyi bafite ikibazo cy’imyitwarire mibi kuko akenshi abantu bafata nabi ibyo bavuze kandi biba bidateje ikibazo.

Ku bakumbuye kongera kumubona muri ruhago, avuga ko yitegura kugaruka aho kuri ubu yitegura gutangira amasomo y’ubutoza no kugira inama abakinnyi. Aya masomo biteganyijwe ko azayatangirira mu Bubiligi mu kwezi kwa cyenda nibiramuka bidahindutse.

Bitana Jean Rémy kuri ubu asigaye atuye mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Liège. Arubatse akaba abana n’umugore we n’umwana we w’imfura w’umukobwa w’imyaka icumi y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nanjye ndamwibuka neza Bitana agikina muri Etincelles hagati mu kibuga,nyuma yaje kujya muri Rayon Sport akina inyuma ariko ntibyamugoye.Courage mu masomo y’ubutoza.

Muhire yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Bitana nimukinnyi utajorwa muzatubwire aho bizagwira leandre nawe aba cg ntaganda eliasi

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Ndabashimiye abanyamakuru ba kigali today kutugezaho amakakuru ya bamwe babaye ba kizigenza muri ruhango nyarwanda, mukomereze aho ahubwo mushake n’abandi bawuconze baba abari hanze y’u Rwanda cg mu gihugu.
Muzashingire ku makipe yose muhereye na mbere y’intambara.
Murakoze

Kober’s yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

uwomwana nuwacu twarakuranye turamukunda

duna yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka