Bigoranye Police FC itsinze Gorilla FC (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu hasubukuwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, hakinwa umunsi wa 16, i Bugesera Police FC itangira itsinda Gorilla FC ibitego 3-2.

Ntwali Evode watsindiye Police FC igitego cya gatatu
Ntwali Evode watsindiye Police FC igitego cya gatatu

Wari umukino wa mbere ubereye kuri stade y’Akarere ka Bugesera ku makipe yakiriraga kuri stade ya Kigali ubu ifunzwe. Gorilla FC yari yakiriye uyu mukino yagiye gukina ifite amanota 21 ku mwanya wa 10 mu gihe Police FC nayo yari ifite amanota 21 ku mwanya wa 11.

Ku munota wa 15 w’umukino, Mugisha Didider wa Police FC yateye umupira ariko Kayijuka Hamidu awukora n’intoki umusifuzi Ngaboyisonga Patrick atanga penaliti, yatsinzwe neza na Hakizimana Muhadjili, abonera Police FC igitego cya mbere.

Police FC yakomeje gukina neza ndetse na Gorilla FC inyuzamo igakina neza, ariko imbere y’izamu ntikore ibyangombwa aribyo gutsinda, ku munota wa 37 w’umukino Nshut Dominique Savio yahaye umupira Ruhumuriza Patrick na we awuha Mugisha Didier, wahise aroba umunyezamu wa Gorilla FC Mugisha Yves, atsinda igitego cya kabiri cyasoje igice cya mbere ari 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 49 w’umukino, Ntwali Evode ari inyuma y’urubuga rw’amahina yafashe icyemezo atera ishoti riremeye mu izamu rya Gorilla FC, ryavuyemo igitego cya gatatu cya Police FC.

Ikipe ya Gorilla FC izwiho guhererekanya neza yakomeje gukina neza ari nako irata uburyo bucye yabonaga imbere y’izamu, ku munota wa 76 yabonye penaliti ku ikosa Rutanga Eric yakoreye Mohamed Bobo Camara, yatewe na Adeaga Johnson ayibonera igitego cya mbere.

Gorilla FC yakomeje gukina neza maze ku munota wa 85, myugariro Duru Mercy Ikena atera umupira mwiza wasanze Adeaga Johnson mu rubuga rw’amahina, arawuhoza by’ako kanya Iradukunda Simeon ahita atera ishoti rikomeye mu izamu rya Kwizera Janvier, atsinda igitego cya kabiri ari nacyo cyasoje umukino Police FC itsinze ibitego 3-2.

Muhadjili Hakizimana yatsinze igitego nyuma yo kugaruka muri Police FC
Muhadjili Hakizimana yatsinze igitego nyuma yo kugaruka muri Police FC

Ikipe ya Police FC gutsinda uyu mukino byayifashije kugera ku mwanya wa gatandatu, aho ifite amanota 24 naho Gorilla FC yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 21, mu gihe amakipe ari inyuma yazo atari yakina.

Ruhumuriza Patrick watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Police FC
Ruhumuriza Patrick watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Police FC
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga n'abasimbura
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga n’abasimbura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka