Bidasubirwaho, u Rwanda ruzakina na Ethiopia imikino ibiri yo gushaka itike ya CHAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Ethiopia zizakina imikino ibiri mu kwezi gutaha yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya CHAN kizazera muri Maroc

Nyuma y’iminsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritegereje ibaruwa ya CAF yemeza niba ruzakina umukino wa kamarampaka na Ethiopia, ubu byamaze kwemezwa na CAF ko u Rwanda na Ethiopia mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN.

PNG - 426.4 kb
Ethiopia izakina n’Amavubi imikino ibiri

Aya makipe yombi, byemejwe ko azakina imikino ibiri, uwa mbere ukazaba tariki 05/11/2017 muri Ethiopia, uwa kabiri ukazabera i Kigali tariki 12/11/2017, maze izatsinda ikazahita ibona itike yo kujya muri CHAN isimbuye Kenya yagombaga kwakira aya marushanwa ariko ikabyamburwa kubera ibibazo by’umutekano.

PNG - 428 kb
Ferwafa yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter
PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka