Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze

Mu gihe amarushanwa ta CHAN abera muri Cameroun atarasozwa, bamwe mu bakinnyi bagiye bigaragaza kuva igitangira batangiye kubona amakipe mu bindi bihugu

Kuva tariki 16/01/2021 mu gihugu cya Cameroun hari kubera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, irushanwa ryashyizweho mu rwego kuzamurwa urwego rw’abakina imbere mu bihugu no gutuma bigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Kuri iyi nshuro, n’ubwo irushanwa ritarasaozwa hari bamwe mu bakinnyi bamaze kubona andi makipe muri shampiyona zitandukanye n’izo bakinagamo, ndetse n’abari kwifuzwa ariko ubu batarabasha gusinyira amakipe abashaka.

Saidi Kyeyune wigaragaje muri CHAN 2020 yabonye ikipe
Saidi Kyeyune wigaragaje muri CHAN 2020 yabonye ikipe

Bamwe mu bamaze gihindura amakipe harimo umukinnyi Saidi Kyeyune, ukina mu kibuga mu ikipe ya Uganda ndetse akanakinira URA Fc, ku myaka ye 27 yamaze gusinya mu ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan, akaba yarigaragaje atsinda ibitego bibiri by’amashoti ya kure yatsinze Togo na Maroc.

Undi mukinnyi wamaze kubona ikipe, ni myugariro wa Zimbabwe Peter Muduhwa, akaba yaramaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania aho yari avuye mu ikipe ya Highlanders FC yo muri Zimbabwe.

Doxa Gikanji wa DR Congo yamaze kwerekeza muri Simba SC
Doxa Gikanji wa DR Congo yamaze kwerekeza muri Simba SC

Usibye Muduhwa, ikipe ya Simba kandi yanasinyishije umukinnyi wo hagati wa DR Congo Doxa Gikanji, akaba yari asanzwe akinira ikipe ya Daring Club Motema Pembe.

Myugariro wa Burkina Faso Soumaila Ouattara nawe yavuye mu ikipe y’iwabo ya Rahimo FC yerekeza muri shampiona ya Maroc, aho ku myaka ye 25 yamaze gusinya mu ikipe y’igihangange ya Raja Casablanca.

Ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, iri gushakisha cyane umukinnyi wa Cameroon Loic Ako Assomo, n’ubwo ibiganiro bigeze kure ariko ntirabasha kumusinyisha.

Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi bitwaye neza bashobora kubona amakipe
Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi bitwaye neza bashobora kubona amakipe

Amakuru ava muri Cameroun kandi avuga ko abakinnyi b’abanyarwanda barimo nka Mutsinzi Ange, Byiringiro Lague, Omborenga Fitina na Hakizimana Muhadjili, hari amakipe yaba yarabifuje ariko ataramenyekana kugeza ubu.

Morlaye Sylla wasezereye u Rwanda arifuzwa n'amakipe yo mu Bufaransa
Morlaye Sylla wasezereye u Rwanda arifuzwa n’amakipe yo mu Bufaransa

Andi makuru ari kuvugwa ni uko amakipe yo mu Bufaransa arimo AS Monaco na Nantes yifuza gusinyisha abakinnyi bo muri Guinea barimo Morlaye Sylla ndetse ndetse na Ibrahima Kalil Traoré.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muhadjiri???? Yitwaye neza are you serious????

Kiki yanditse ku itariki ya: 4-02-2021  →  Musubize

Nibyiza ko abitwaye neza babona ababashima, gusa biratangaje ubutyo abandi bose mumenya ayo berekejemi byagera kubakinira amavubi ngo ama équipes ataramenyakana !! 🤔🤔

Mugabo yanditse ku itariki ya: 4-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka