Bamwe mu bakinnyi bakomeye n’umutoza wa Arsenal banduye Coronavirus: Dore ingaruka z’iyi ndwara ku mikino

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko Virusi ya Corona yahawe izina rya COVID-19 ari icyorezo cyugarije isi, asaba ibihugu n’abanyabwenge kwihuriza hamwe bakayirwanya. Iyi ndwara ikomeje kuyogoza isi yibasiye n’imikino aho bamwe mu bakinnyi n’abatoza bamaze kubasangamo iyi ndwara, ahandi imikino n’amarushanwa byari bitegerejwe birimo gusubikwa.

Stade ya Parc de Prince: Kwakira umukino wa Borussia Dortumund nta bafana byateye igihombo cya miliyoni 5 z'Amayero kuri PSG
Stade ya Parc de Prince: Kwakira umukino wa Borussia Dortumund nta bafana byateye igihombo cya miliyoni 5 z’Amayero kuri PSG

Tariki ya 12 Werurwe 2020 hamwe mu hantu hasurwa cyane mu isi nko mu cyanya cyitiriwe ingoro ya Mutagatifu Petero i Roma (Basilique St Pierre de Rome), Umunara wa Tour Eiffel, i Maka ahabera umutambagiro w’Abayisilamu, nta n’inyoni yatambaga aho hantu kubera kwirinda kwandura icyorezo cya Corona.

Si aha hantu hasurwa gusa cyangwa ahandi hari nyabagendwa hatakigaragara abantu, kuko ahandi na ho nko ku masitade abantu batakifuza kwerekezayo.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 11 ku mukino wa UEFA Champions League, ikipe ya PSG ikunzwe cyane mu murwa wa Paris utuwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 10 yakiniye muri stade itagira abafana ubwo yakiraga Borussia Dortumund yo mu Budage.

Umukino wa Paris Saint Germain na Borussia Dortumund wakinwe nta bafana bivugwa ko wateje igihombo kingana na miliyoni eshanu z’amayero, amafaranga yagombaga kwinjira avuye ku myinjirize y’abafana.

Abakinnyi babarirwa muri za miliyoni ku isi bari batunzwe na ruhago bagatunga ibihugu byabo binyuze mu bikorwa by’ishoramari ndetse n’imiryango yabo.

Iyi ndwara iramutse imaze igihe kirekire yahungabanya ubukungu bw’amakipe kugeza buguye burundu ntazabe agishoboye kubahemba kuko amakipe ahemba abakinnyi iyo na yo yinjije amafaranga aturuka nko mu byo kwamamaza ndetse no ku masitade.

Dufashe urundi rugero ku ikipe itari mu byiciro by’amakipe akomeye ku isi, ikipe ya AMIENS iri mu makipe adafite abafana benshi, ngo ku mukino umwe yakina nta bafana yahomba ibihumbi 320 by’amayero ni ukuvuga Miliyoni 330 zisaga z’Amafaranga y’u Rwanda.

Guhagarika shampiyona ya Espagne birateza igihombo gikomeye. Urugero shampiyona niramuka ihagaritswe burundu muri uyu mwaka w’imikino hazabaho igihombo cya Miliyoni 700 z’amayero ni ukuvuga Miliyari zisaga 700 z’Amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yihariwe n’akomoka ku burenganzira bwo kwerekana imikino ku mateleviziyo aho haba igihombo cya miliyoni 549 z’amayero.

Biravugwa ko miliyoni 88 z’amayero ngo zizakoreshwa basubiza amafaranga abari baraguze amatike y’imikino 10 yari isigaye kugira ngo la Liga ya Espagne isozwe.

Real Madrid nyuma yuko umwe mu bakinnyi b’ikipe yayo ya Basket Ball bayimusanzemo nayo yishyize mu kato k’iminsi 14, hari ubwoba ko iyi ndwara yaba yarageze no mu ikipe y’umupira w’amaguru kubera ko amakipe yayo yose asangiye ikibuga cy’imyitozo kiri mu gace kamwe kandi ngo usanga abakinnyi baba basabana.

Michael SARPONG ukinira ikipe ya Rayon Sports yari ategereje impinduka z’ubuzima ku mafaranga yari kugurwa n’ikipe ya Changchun Yatai Fc yo mu kiciro cya kabiri mu Bushinwa agasagurira n’iyi kipe ya Rayon Sports yatumye amenyekana miliyoni 140 z’amanyarwanda.

Michael Sarpong na we ingaruka z'iki cyorezo zamugezeho kuko zamuhombeje miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda
Michael Sarpong na we ingaruka z’iki cyorezo zamugezeho kuko zamuhombeje miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda

Byagize ingaruka kuri shampiyona n’ibikorwa by’imikino mu Bushinwa birahagarara bituma Michael Sarpong atega indege ishoye igaruka,aho yabanje guca iwabo muri Ghana nyuma agaruka mu ikipe ya Rayon Sports.

Aya mafaranga agera kuri hafi miliyoni 500 z’amanyarwanda yari kugurwa haba we n’ikipe ya Rayon Sports nta na rimwe babonyeho kuko iyi kipe itari yakayishyuye. Ibi ninako byagenze kuri Jules Ulimwengu nawe bari bajyanye muri iyi shampiyona.

Shampiyona y’Ubushinwa yari muzihemba neza ku isi yarahagaritswe bigira n’ingaruka ku bandi bakinnyi nka Yaya Toure, Odion Ighalo ,Emmanuel Adebayor n’abandi bahisemo kuvayo.

Hejuru ya 60% by’imikino yakururaga abantu ku mugabane w’u Burayi n’ahandi ku isi yasubitswe

Mu Budage ,Mu Bufaransa no mu Bwongereza shampiyona zahagaritswe, mu gihe mu Budage imikino imwe n’imwe yahagaritswe, Shampiyona yose ikazahagarikwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) mu masaha macye na ryo rishobora gusubika igikombe cy’u Burayi cyari gitegerejwe muri iyi mpeshyi kigashyirwa umwaka utaha. Champions League na Europa League n’andi marushanwa ategurwa na yo mu gihe imikino imwe n’imwe ikomeje gusubikwa biravugwa ko yose ashobora kuba ahagaze.

FIFA yamaze guhagarika imikino yo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2022 muri zone yo ku mugabane wa Aziya n’andi marushanwa ahabera .

CAF na yo nubwo igaragaza ko nta mpinduka zizaterwana na CORONA ku marushanwa yayo ngo ishobora kwisubiraho ikavanaho irushanwa rya CHAN 2020 , imikino ihuza ama Club n’imikino y’amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika 2021.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’epfo CONMEBOL rirasabwa naryo n’amashyirahamwe y’abakinnyi kuba rihagaritse imikino muri aka gace.

NBA shampiyona ya BASKET BALL yinjizaga amafaranga menshi ku isi muri za shampiyona yamaze guhagarikwa ubu nta mikino iri kuba .

Imikino Olimpiki yagombaga kubera mu Buyapani ishobora kutaba nayo, kutaba kwayo bizateza igihombo kuko iki gihugu cyari cyashoye miliyali 14 z’amadolari y’abanyamerika.

Coronavirus ikomeje guteza igihombo mu mikino, yatangiye no kwibasira ubuzima bw’abakinnyi n’abatoza

Ubu amakuru agezweho aravuga ko bamwe mu bakinnyi bamaze kwandura iyi ndwara.

Aba ni Paulo Dybala wa Juventus,Hudson Odoi wa Chelsea, Benjamin Mendy wa Manchester City, myugariro Ruggani wa Juventus, Manolo Gabiadinni wa Sampdoria, Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta na Roy Hogson umutoza w’ikipe ya Crystal Palace.

Mikel Arteta
Mikel Arteta

Biravugwa ko uyu mubare ushobora kwiyongera kuko hari bamwe mu bakinnyi bashobora kugaragaza ibimenyetso nyuma y’akato k’iminsi 14.

Mu yindi mikino itari umupira w’amaguru nko muri shampiyona ya NBA abakinnyi nka RUDI GOBERT na Donovan Mittchell b’ikipe ya UTAH Jazz na bo bamaze kwandura iyi ndwara.

Icyorezo cya Coronavirus kirimo kumunga ubukungu bw’imikino nka nkongwa mu bigori by’imibeya.

Ibi byaherukaga kuba mu ntambara ya kabiri y’isi yose ndetse n’iya mbere, zombi zarangiye amakipe yarahungabanye cyane bigasaba ko kugira ngo yongere kubaho ashyigikirwa na za Leta.

Urugero nko mu budage byabaye itegeko ko igisirikari n’inganda bishyigikira amakipe ariyo mpamvu amakipe yaho menshi akomoka ku mitwe cg batayo za gisirikari.

Mu Butaliyani intambara yazahaje amakipe kugeza naho amwe adashobora kwiyubakira amasitade. niyo mpamvu amakipe menshi yo mu Butaliyani atagira amasitade yayo bwite ahubwo akodesha imigi, urugero nk’ikipe ya Milan AC na Inter de Milan nta stade bagira stade bakoresha ni imwe ihindurirwa izina bitewe n’uwakiriye.

I Roma na ho amakipe yaho akomeye nka AS Roma na Lazio Roma akodesha Stade olyimpic ya Roma ku buyobozi bw’Umujyi wa Roma.

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira na cyo cyasigira ubukene amakipe kigasenya urwego rw’imikino nk’uko byagenze mu mwaka wa 1945 nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka