Aubameyang na Lacazette mu bazamamaza inzoga nshya ya Skol Select

Uruganda rwenga rwa Skol mu Rwanda, rwaraye rumuritse ku mugararagaro inzoga nsya ya Skol Select, inzoga izajya inamamazwa n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, Ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda, bwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya yakozwe n’urwo ruganda yiswe SKOL SELECT, inzoga iri mu icupa rya Sentilitiro 33, ikagira umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl, aho ubu igura 700 Frw.

Iyi nzoga nshya izajya yamamazwa n'ikipe ya Arsenal
Iyi nzoga nshya izajya yamamazwa n’ikipe ya Arsenal

Ubwo hamurikwaga iyi nzoga, hari habanje kuba ikiganiro n’itangazamakuru cyasobanuraga ibijyanye n’iyi nzoga, ariko hanakomozwa ku masezerano Arsenal yo mu Bwongereza yagiranye n’uruganda rwa Skol.

Anitha Haguma ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi muri Skol, yatangaje ko abayobozi ba Skol bagiranye amasezerano na Arsenal, bakaba bagombwa kwerekeza i Londres, by’umwihariko kuri Emirates Stadium aho Arsenal ikorera, mu gusinya amasezerano bamaze kugirana na Arsenal.

Anitha Haguma ukuriye ibikorwa by'ubucuruzi muri SKOL
Anitha Haguma ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi muri SKOL

Yagize ati"Kuri uyu wa Gatandatu turerekeza i Londres mu Bwongereza, aho tugomba kujya gusinya aya masezerano, ariko twamaze kumvikana ku bijyanye n’imikoranire, ibindi tukazabitangaza ku mugaragaro tariki 09/01/2019"

Abayobozi b'uruganda rwa Skol basobanura ibijyanye n'iyi nzoga nshya
Abayobozi b’uruganda rwa Skol basobanura ibijyanye n’iyi nzoga nshya

Nyuma y’iminota mike iki kiganiro kirangiye, ni bwo ikipe ya Arsenal ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet yahise itanga itangazo riha ikaze uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda nk’umufatanyabikorwa mushya.

Inzoga nshya ya Skol Select yamaze kujya hanze
Inzoga nshya ya Skol Select yamaze kujya hanze

Nyuma y’aya masezerano, iyi nzoga izajya yamamazwa n’ikipe ya Arsenal, aho bamwe mu bakinnyi ba Arsenal bazajya bayamamaza barimo Alexandre Lacazette, Pierre Emerick Aubameyang ndetse na Danny Welbeck (uyu akaba yasimbuye Alexander Iwobi) nawe wari wifujwe nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa SKOL Brewery Limited Rwanda
Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa SKOL Brewery Limited Rwanda

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa SKOL Brewery Limited Rwanda yatangaje kandi ko iyi nzoga izakomeza kwamamazwa binanyuze mu mikino n’amakipe basanzwe batera inkunga mu Rwanda harimo ikipe ya Rayon Sports ndetse n’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda.

Ivan Wulffaert, yatangaje kandi ko iyi nzoga izanagaragara mu marushanwa batera inkunga
Ivan Wulffaert, yatangaje kandi ko iyi nzoga izanagaragara mu marushanwa batera inkunga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka